Friday, October 30, 2026
RW|EN
SIPORO

Nyuma y’umwaka umwe CAF yahise yivuguruza ku cyemezo yari yafatiye Igikombe cya Afurika

Nyuma y’umwaka umwe CAF yahise yivuguruza ku cyemezo yari yafatiye Igikombe cya Afurika

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo gusubiza Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON) gukinwa buri myaka ibiri, nyuma yuko umwaka ushize yari yafashe icyemezo cyo kujya gikinwa buri myaka ine.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, n’Inama Nyobozi ya CAF (EXCO), aho abanyamuryango bose bemeje ko AFCON igomba gusubira kuri gahunda yo gukinwa buri myaka ibiri.

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yari yatangaje mu nama ya CAF Strategy Conference yabereye muri Cabo Verde kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026, ko Inama Nyobozi izongera gusuzuma icyemezo cyari cyafashwe cyo kujya itegura AFCON buri myaka ine.

CAF yavuze ko iri suzuma ryatewe ahanini no kubona ko irushanwa rishya ryari riteganyijwe rya Africa Nations League, ryagombaga gusimbura CHAN no kujya rikinwa buri myaka ibiri, ryari gusaba imyaka myinshi kugira ngo ribashe gutanga amafaranga ahagije yo guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.

Mu itangazo ryayo, CAF yagaragaje ko amafaranga aturuka muri iryo rushanwa yari ategerejweho gufasha mu guteza imbere amarushanwa yayo no gutuma umupira w’amaguru muri Afurika urushaho guhangana n’indi migabane ku rwego mpuzamahanga.

Motsepe yavuze ko icyemezo cyo gusubiza AFCON gukinwa buri myaka ibiri kigamije kurengera inyungu z’umupira w’amaguru muri Afurika, amakipe y’ibihugu 54 bigize CAF, ndetse n’abakinnyi b’Abanyafurika bakina mu makipe yo hanze y’umugabane.

Yongeyeho ko AFCON itari irushanwa gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwizihiza umupira w’amaguru wa Afurika, umuco wayo, imigenzo n’amateka, ndetse no guhuza abaturage b’ibihugu bitandukanye bya Afurika n’Abanyafurika baba mu mahanga.CAF yemeje ko irushanwa ritaha rya AFCON rizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda mu mwaka wa 2027, kandi Perezida Motsepe yizeye ko rizagenda neza.

Nyuma yaryo, AFCON izongera gukinwa mu mwaka wa 2028, ikurikirwe n’andi marushanwa mu 2031 no mu 2033.

CAF yasobanuye ko AFCON itazajya ikinwa mu mwaka w’igikombe cy’Isi, mu rwego rwo kubahiriza umuco wa FIFA wo kutategura amarushanwa ya nyuma y’ibihugu ku mugabane mu mwaka w’igikombe cy’Isi.

Iki cyemezo gishobora kugira uruhare mu kongera amahirwe y’ibihugu bya Afurika yo kwinjiza amafaranga, guteza imbere impano z’abakinnyi no gukomeza kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku mugabane.

Aime Augustin
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 17 =