Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako eshanu zikorerwamo ubucuruzi zizafungwa by’agateganyo kubera kutubahiriza amabwiriza agenga kwirinda inkongi z’umuriro, mu rwego rwo kwirinda ko zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wamenyesheje abantu ko izi nyubako zizafungwa guhera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.
Inyubako zizafungwa ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga biherereye mu Murenge wa Gisozi, ASMMS Ltd iherereye mu Karere ka Kicukiro ndetse n’Isoko rya Gahoromani.
Umujyi wa Kigali wavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko izi nyubako zitubahiriza ibisabwa mu kwirinda inkongi, ukemeza ko bishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo mu kaga.
Mu itangazo ryawo wagize uti “Inyubako eshanu zikurikira zizafungwa by’agateganyo guhera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, bikaba bishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo mu kaga.”
Izi nyubako ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo, Comejoga, ASMMS Ltd n’Isoko rya Gahoromani.
Umujyi wa Kigali kandi wibukije ba nyir’izi nyubako ko batazemererwa kwishyuza abakodesha amafaranga y’ubukode y’iminsi bazaba bamaze zifunze.
Wagize uti “Ba nyir’izi nyubako ntibemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze.”
Ku bacururiza muri izi nyubako, Umujyi wa Kigali wabasabye kubanza gukuramo ibikoresho byabo byihutirwa cyangwa bishobora kwangirika mbere y’uko igihe cyo kuzifunga kigera.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahamagariye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gukosora ibitagenda neza no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo gukumira inkongi.
Bwavuze ko “Umujyi wa Kigali urasaba ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba basabwe zo gukumira inkongi, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe kandi ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe vuba bishoboka.”
Izi nyubako zifunzwe nyuma y’iminsi micye mu Rwanda, hakomeje kumvikana inkongi y’umuriro yibasira inyubako zikorerwamo ubucuruzi, zirimo ahazwi mu Gakiriro, ndetse n’inyubako izwi nka Goico Plaza yakoreragamo isoko rya Musanze.
RADIOTV10