Saturday, October 31, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ku nshuro ya mbere Umuhanzikazi Bwiza yagize icyo avuga ku mashusho amaze iminsi acicikana ye n’umusore avugwaho kubenga

Ku nshuro ya mbere Umuhanzikazi Bwiza yagize icyo avuga ku mashusho amaze iminsi acicikana ye n’umusore avugwaho kubenga

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yagize icyo avuga ku mashusho n’amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibihe by’urukundo yagiranye n’umusore witwa Abdul, bivugwa ko bigeze no guhana isezerano ryo kuzabana, avuga ko ibyabaye byahise, kandi ko byabaye amateka atasubiza inyuma kuko ubu ashyize imbere ahazaza.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, aho yabajijwe ku nkuru zagiye zivugwa ku mubano wabo, zirimo n’amakuru avuga ko uyu musore yamwambitse impeta y’urukundo ariko nyuma bakaza gutandukana.

Bwiza yavuze ko ibyo ari amateka atagomba gukomeza guhabwa umwanya mu buzima bwe bw’ubu.

Yagize ati: “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko buri wese agira ahahise he, kandi ntabwo ari ho tuba mu by’uyu munsi. Iby’ahahise biguma mu hahise. Igihe cyiza nakabaye mvuga kuri ibyo ni igihe nakabaye ndi umukobwa, kandi ubu sindi we, narashatse.”

Yanasabye abantu kubaha ibijyanye n’imiryango n’ubuzima bwite, avuga ko hari ibibazo bikwiye gukemurwa n’ababifitanye aho kubishyira mu ruhame.

Ati: “Ibintu by’umuryango bigira uburyo biganirwamo. Bica mu muryango bya ngombwa ko hari ibijyanwa mu mategeko bikajyanwamo ariko umuryango ni uwo kubahwa.”

Amashusho akomeje kuvugisha benshi agaragaza Bwiza ari kumwe na Abdul mu bihe byihariye. Amakuru yatangajwe avuga ko uyu musore yari yateguye ibirori byo kumusaba kuzamubera umugore, anamwambika impeta.

Nyuma y’igihe, bivugwa ko Bwiza yahisemo guhagarika uwo mubano, asubiza Abdul impeta yari yamuhaye, kuko ngo batari bahuje ku bijyanye n’ubuzima bw’urugo. Icyakora, impamvu nyakuri yatumye batandukana ntirasobanurwa n’impande zombi.

Iyi nkuru yongeye guhabwa umwanya nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music akaba n’umujyanama we mu muziki.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo. Aba bombi bamaze imyaka itanu bakorana, kuva mu 2021 ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu muziki.

Mu butumwa bwe, Bwiza yagaragaje ko yahisemo gushyira amateka ye mu mwanya wayo, asaba ko ubuzima bw’umuryango we bushya bwubahirizwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =