Ni nyuma yuko hari inzego z’umutekano zirashe umwe mu bagabo bari baje kwiva ku kigo cya NIRDA, aho n’ubusanzwe mu muhanda uva kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, unyura mu ishyamba werekeza ahazwi nko i Mpare hakunze gukorerwa ibikorwa by’ubujura.
Aba baturage bavuga ko umujura umwe mu bari bagiye kwiba mu kigo cya NIRDA yarashwe n’abashinzwe umutekano bahacungira umutekano agapfa.
Umwe mu baturage avuga ko yamenye amakuru y’ibyabereye kuri NIRDA, akavuga ko bishobora guca intege abatega abantu bakabambura.
Yagize ati: “Twamenye ko hari abagabo baje kwiba kuri NIRDA, umwe muri bo akaraswa n’abashinzwe umutekano barinda ikigo arapfa. Tumaze iminsi dufite ikibazo cy’abantu bambura abandi mu muhanda ujya i Mpare. Turizera ko ibi bishobora guca intege abatega abantu bakabambura.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ku bufatanye n’abaturage, Polisi imaze kumenya amakuru yahise yihutira kujyayo ifatanyije na RIB.
Yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira ku wa 31 Ukwakira 2026, abagabo bagera kuri batanu (5) bitwaje intwaro gakondo bateye mu kigo cya NIRDA giherereye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, bagamije kwiba. Bahanganye n’abashinzwe umutekano b’ikigo cyigenga gitanga serivisi z’umutekano, bashaka kubatema, maze barabarasa, umwe muri abo bajura arapfa. Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.
Polisi yibukije abaturage kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko kuko bihungabanya umutekano, amahoro n’ituze bya rubanda.
RADIOTV10