Monday, November 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hongerewe igihe cyo guhinduza inoti z’amafaranga y’u Rwanda zakuwe ku isoko

Amakuru mashya: Hongerewe igihe cyo guhinduza inoti z’amafaranga y’u Rwanda zakuwe ku isoko

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongeyeho ukwezi kumwe ku gihe cyo guhinduza inoti z’amafaranga y’u Rwanda zakuwe ku isoko, ku buryo abatarazihinduza bazaba bafite kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026 kugira ngo babikore babinyujije mu bigo by’imari.

Mu itangazo BNR yashyize hanze ku wa 01 Ugushyingo 2026, yavuze ko iki gihe cyari kurangira ku wa 01 Ugushyingo 2026 cyongereweho ukwezi, kikaba kizarangira ku wa 30 Ukwakira 2026.

Icyakora, Banki Nkuru y’u Rwanda yibukije ko igihe ntarengwa cyo guhinduza izi noti ku cyicaro gikuru cyayo kiri mu Kiyovu i Kigali no mu mashami yayo hirya no hino mu gihugu gikomeza kuba ku wa 01 Werurwe 2027.

Izi noti zakuwe ku isoko ni iza 500 Frw zakozwe ku wa 01 Nyakanga 2004 n’izo ku wa 01 Mutarama 2013; iza 1.000 Frw zakozwe ku wa 01 Nyakanga 2004 n’izo ku wa 01 Gicurasi 2015; iza 2.000 Frw zakozwe ku wa 31 Ukwakira 2007; n’iza 5.000 Frw zakozwe ku wa 01 Mata 2004 n’izo ku wa 01 Gashyantare 2009.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Nick Barigye, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda akaba na Guverineri w’Umusigire, BNR yatangaje ko guhera ku wa 01 Ukuboza 2026, umuntu ushaka guhinduza izi noti atazongera kubikorera mu bigo by’imari bisanzwe, ahubwo azajya abikorera gusa ku cyicaro gikuru cya BNR cyangwa mu mashami yayo.

Igihe cyo guhinduza izi noti kizasoza ku wa 1 Werurwe 2027, nyuma y’amezi 12 iki gikorwa gitangiye ku wa 02 Werurwe 2026.

Inoti zizakomeza gukoreshwa

Banki Nkuru y’u Rwanda yasobanuye kandi ko hari izindi noti zizakomeza gukoreshwa mu gihugu. Muri zo harimo iza 500 Frw n’iza 1.000 Frw zakozwe ku wa 01 Gashyantare 2019.

Hari kandi inoti za 2.000 Frw na 5.000 Frw zakozwe ku wa 01 Ukuboza 2014 n’izo ku wa 28 Kamena 2024.

BNR yasabye abaturage kuzirikana igihe cyagenwe kugira ngo abacyafite inoti zakuwe ku isoko bazihinduze mbere y’uko igihe ntarengwa kirangira.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 1 =