Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwararikiye abawutuye ko hateganyijwe igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 rwa gatatu kigiye kuba hifashishijwe imodoka izajya isanga abaturage mu bice batuyemo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko iki gikorwa kigiye gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kigamije kwegereza abaturage servisi z’inkingo za COVID-19.

Muri iki gikorwa kizwi nka Mobile Clinic, hazifashishwa imodoka yabugenewe izajya isanga abaturage mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

Ni igikorwa giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022.

Kuri uyu wa Kane, iki gikorwa kirabera ahantu hatatu hatandukanye aho izajya igenda itanga serivisi mu nzira zinyuranye harimo Sonatubes-Rwandex, hakaba kandi Rwandex-Kanogo ndetse na Kanogo-Poids Lourds-Nyabugogo.

Iyi modoka igiye kwifashishwa muri iki gikorwa cyo gutanga doze y’ishimangira, isanzwe inakoreshwa mu gufata ibipimo hirya no hino mu kureba uko ubwandu buhagaze.

Umujyi wa Kigali utangaza ko iyi modoka izajya igera ahahurira abantu benshi, itange serivisi zo gukingira ubundi ikomereze ahandi.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwikingiza nibura doze ya mbere, ni 8 606 644 barimo 7 125 063 bahawe doze ebyiri ndetse na 1 071 593.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko kwikingiza byuzuye ari uguhabwa doze z’inkingo ziba zemewe guterwa muri icyo gihe, bivuze ko ubu kwikingiza byuzuye ari ukuba umuntu yarahawe doze zose zirimo n’ishimangira.

Iyi modoka izajya igenda inyura mu nzira itangirwamo servisi zo gukingira
Izaba irimo abaganga bazobereye muri iki gikorwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 5 =

Previous Post

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Next Post

Inkuru nziza ku bakunze ‘Indoro, Mfata,’…Charly na Nina bagarukanye imbaduko

Related Posts

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye
AMAHANGA

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku bakunze ‘Indoro, Mfata,’…Charly na Nina bagarukanye imbaduko

Inkuru nziza ku bakunze ‘Indoro, Mfata,’…Charly na Nina bagarukanye imbaduko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.