Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America (NBA) yateye utwatsi icyifuzo cy’Abasenateri babiri bo muri iki Gihugu bashakaga ko ihagarika imikoranire n’u Rwanda, yemeza ko ubu bufatanye bukomeza.
Ibi byagarutsweho mu gisubizo cyanditse cyatanzwe na Visi Komiseri wa NBA, Mark Tatum, asubiza Abasenateri Jeff Merkley na Marsha Blackburn bari basabye ubuyobozi bw’iyi shampiyona bwakongera gusuzuma umubano bufitanye n’u Rwanda. Iki gisubizo cyatangajwe ku wa 03 Ugushyingo 2026.
Tatum yasobanuye ko NBA yubahiriza politiki ya Guverinoma ya Amerika mu bikorwa byayo by’ubucuruzi mpuzamahanga, kandi ko izagira ibyo ihindura igihe bizaba ngombwa. Yongeye gushimangira kandi ko iri shyirahamwe ridashyigikira ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Iki gisubizo cyakurikiye ibaruwa abo Basenateri banditse ku wa 26 Ukwakira 2026, basaba NBA kongera gusuzuma ubufatanye bwayo n’u Rwanda, bashingiye ku mpungenge zijyanye n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakomeje kuzamurwa ku Rwanda.
Abo Basenateri bagaragaje kwibaza niba gukomeza gukorana n’u Rwanda bihuye n’umwanya NBA yari isanzwe ifite wo guhindura ibikorwa byayo by’ubucuruzi igihe politiki ya Leta ya Amerika ihindutse, nyuma yuko iki Gihugu na cyo gikomeje kugendera mu murongo umwe na DRC, ndetse kigashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo byo muri Congo.
Banabajije niba iri shyirahamwe rizakomeza gukorana n’u Rwanda nyuma y’ibihano Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu kubasubiza, Tatum yavuze ko NBA yamaze gufata ingamba zo kubahiriza ibyo bihano, atanga urugero rwo kuba APR Basketball Club yarikuye muri Basketball Africa League (BAL) ya 2026.
APR Basketball Club, isanzwe ari ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yikuye muri iri rushanwa muri Werurwe 2026 nyuma y’ibihano byari byafatiwe RDF.
NBA yasobanuye ko APR itazemererwa kongera kwitabira BAL mu gihe ibihano bya Amerika bireba iki kibazo bizaba bikiriho.
Abasenateri bari bagaragaje impungenge ku bufatanye bwa NBA n’u Rwanda
Abasenateri Jeff Merkley, wo mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate ahagarariye Leta ya Oregon, na Marsha Blackburn, wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicans ahagarariye Tennessee, ni bo bandikiye NBA basaba ibisobanuro ku bufatanye bwayo n’u Rwanda.
Aba bombi bari banagaragaje impungenge nk’izi muri 2024, ariko muri iyi baruwa nshya bavuze ko impinduka muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika zisaba NBA gusobanura impamvu umubano wayo n’u Rwanda utahindutse.
Mu byo bashingiyeho harimo ibirego bivuga ko u Rwanda rushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC, nubwo u Rwanda rutahwemye kubihakana.
U Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko ibibazo by’umutekano warwo, birimo impungenge zituruka ku mutwe wa FDLR, na byo bigomba kwitabwaho mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muri aka karere.
Abo Basenateri banibajije niba ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA bihuye n’umuhigo wayo wo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Ibaruwa yabo yaje mbere gato y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ibindi bihano kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama Credit and Savings Society ku wa 28 Ukwakira 2026.
Minisiteri y’Imari ya Amerika yashinje ibyo bigo gushyigikira M23 n’ibikorwa bifitanye isano n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rwamaganye ibyo birego, rwongera kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington, ruvuga ko na DRC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje.
NBA yo yasubije ko ibikorwa byayo mpuzamahanga bizakomeza gukurikiza politiki n’amabwiriza ya Leta ya Amerika.
Icyemezo cya NBA gisobanuye iki ku Rwanda?
Gukomeza ubufatanye bwa NBA n’u Rwanda bisobanuye ko imikoranire rusange mu guteza imbere Basketball igikomeje, nubwo APR Basketball Club ikomeje kutemererwa kwitabira BAL mu gihe ibihano bya Amerika bikiriho.
Ku Rwanda, ubu bufatanye ni ingenzi mu rwego rwo guteza imbere Basketball, gukurura amarushanwa mpuzamahanga no kumenyekanisha Igihugu nk’ahantu hashobora kubera ibikorwa bikomeye bya siporo.
Amasezerano asanzwe hagati ya RDB na BAL ateganya ko Kigali izakomeza kwakira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma ya BAL mu 2028.
Kugeza ubu, nta tangazo ryigeze ritangazwa rivuga ko ayo masezerano yahagaritswe nyuma y’ibaruwa y’Abasenateri n’igisubizo cya NBA.
Icyakora, NBA yagaragaje ko ibyemezo izajya ifata ku mikoranire yayo mpuzamahanga bizakomeza gushingira kuri politiki n’amabwiriza ya Leta ya Amerika.
RADIOTV10