Wednesday, November 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ubutumwa Bamporiki yatanze nyuma y’ihererekanyabubasha ry’inshingano aherutse kongera guhabwa

Ubutumwa Bamporiki yatanze nyuma y’ihererekanyabubasha ry’inshingano aherutse kongera guhabwa

Bamporiki yahererekanyije ububasha bw'Inshingano na Uwacu Julienne

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Unity Club Intwararumuri, Hon. Édouard Bamporiki yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne yasimbuye, aboneraho kongera gushimira umukuru w’Igihugu, kandi asezeranya kuzatumika byuzuye ubu butumwa yongeye kumuha.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2026, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Hon. Julienne Uwacu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, uherutse kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Mu butumwa bwe, Bamporiki yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, ku ruhare bagize mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, avuga ko ibikorwa byabo bifite agaciro gakomeye kandi bizakomeza kwibukwa n’Abanyarwanda b’iki gihe n’abazaza.

Yagarutse ku nshingano z’abanyamuryango ba Unity Club, agaragaza ko imyitwarire y’umuntu umwe ishobora kugira ingaruka ku bandi no ku isura y’umuryango muri rusange.

Yasabye buri munyamuryango kwitwararika no kwirinda ibikorwa byamutesha agaciro cyangwa bigasiga icyasha Unity Club Intwararumuri.

Bamporiki kandi yibukije ko umusanzu w’abayobozi bakuru mu kubaka u Rwanda utagereranywa, ashimangira ko urumuri rw’Intwararumuri rukwiye gukomeza kumurikira abandi.

Yasoje asaba abanyamuryango kudasubira inyuma, ahubwo bagakomeza gufatanya mu kuzuza inshingano zabo, bakumva kandi bagashyira mu bikorwa ubutumwa n’amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wayobowe na Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri.

Bamporiki yahererekanyije ububasha bw’Inshingano na Uwacu Julienne
Ni Umuhango wayobowe na Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri
Bamporiki yavuze ko yiteguye gutumika ubutumwa yahawe n’Umukuru w’Igihugu
Uwacu Julienne uherutse kugarurwa muri Guverinoma y’u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Bamporiki umusimbuye

Kayisire Solange

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − thirteen =