Wednesday, November 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira umuhanzi Yampano ushinjwa ibirimo ivangura

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira umuhanzi Yampano ushinjwa ibirimo ivangura

Ubushinjacyaha bwasabiye umuhanzi Yampano igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 800 fRW, nyuma yo kuburana mu mizi ibyaha bitanu aregwa birimo ivangura, gukoresha ibikangisho no gukubita umugore we.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2026, ubwo Yampano yaburanaga mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uyu muhanzi aregwa ibyaha bitanu birimo gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ivangura.

Yampano yemera ibyaha bitatu birimo kunywa urumogi, kwangiza ikintu cy’undi no gukubita no gukomeretsa, ariko ahakana gukoresha ibikangisho n’ivangura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Yampano yakundaga gutoteza umugore we, Uwineza Denise, amukubita ndetse ko hari n’igihe yamugongesheje imodoka ku bushake. Bwavuze kandi ko mu gihe yamukubitaga yamubwiraga ko azamwica.

Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yakubise umugore we urushyi, amuruma mu kwaha no ku zuru, ndetse amurya inzara mu ijosi. Bwavuze ko ubwo yamurumaga izuru, yamubwiye ko “Abatutsi nta bwenge bagira, biratana amazuru” kandi ko umuntu yayaca.

Yampano yahakanye ayo magambo, avuga ko atibuka niba yarayavuze, ariko ashimangira ko nta vangura agira. Yavuze ko muri 2023 na 2024 yakoze indirimbo irwanya ivangura, anavuga ko kuba yari amaze imyaka ibiri abana na Uwineza bigaragaza ko atamwanga ashingiye ku bwoko.

Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, yavuze ko atigeze agambirira kwica umugore we, agaragaza ko kuba yaragiye kwirega mu Bugenzacyaha Uwineza akiriho ari ikimenyetso cy’uko atari afite umugambi wo kumwica.

Ku ruhande rw’abunganira Yampano, Me Rudahusha Didier yavuze ko umukiliya we yemera ibyaha bitatu kandi ko yanabiyunzeho n’uwo yabikoreye akanamuha imbabazi.

Yasabye ko imbabazi Uwineza yatanze, ukwemera ibyaha no kuba Yampano yaragiye kwivuza ku bushake ku kibazo cyo gukoresha urumogi byashingirwaho nk’impamvu nyoroshyabyaha akoroherezwa ibihano.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko butizeye neza ko imbabazi Uwineza yatanze yazitanze nta gitutu yashyizweho, busaba urukiko kubisuzuma. Bwongeyeho ko bufite uburenganzira bwo gusuzuma niba bwakwemera icyifuzo cy’ubuhuza cyatanzwe na Yampano.

Mu gutanga ibihano busaba, Ubushinjacyaha bwavuze ko ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho Yampano yakatirwa amezi atandatu, kwangiza ikintu cy’undi agafungwa amezi atanu, kunywa urumogi agafungwa umwaka umwe, gukubita no gukomeretsa agafungwa umwaka umwe akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, naho ku cyaha cy’ivangura agafungwa imyaka itanu akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw. Byose hamwe bikaba igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.

Yampano yasabye urukiko kumugira umwere ku byaha aburana ahakana, naho ku byo yemera akazahanishwa ibihano byoroheje cyangwa agasubikirwa igihano, ubundi akaba yarekurwa kuko n’igihe amaze mu Igororero yamaze kugororoka, ku buryo ageze hanze yakwitwara neza. Yavuze ko ari bwo bwa mbere agejejwe imbere y’ubutabera, ko yicuza ibyo yakoze kandi ko igihe amaze mu Igororero hari amasomo yamwigishije.

Yasabye kandi ko urukiko rwazashingira ku mbabazi z’umugore we, avuga ko yifuza ko azakomeza gukoresha umuziki mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026, afungirwa mu Igororero rya Nyarugenge kuva muri Kamena nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =