Wednesday, November 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umuyobozi w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye Brig.Gen.Rwivanga yarebye uko Polisi y’u Rwanda yiteguye

Umuyobozi w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye Brig.Gen.Rwivanga yarebye uko Polisi y’u Rwanda yiteguye

Umuyobozi w’Ingabo z’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo arebe ubushobozi n’urwego imyiteguro yayo igezeho mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Brig. Gen. Rwivanga yari kumwe n’Umugaba w’Ingabo za EASF, Brig. Gen. Stephen Maina Huria, ubwo basuraga Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye i Kacyiru.

Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa by’iminsi itandatu EASF iri gukorera mu Rwanda, bigamije kugenzura no gusuzuma ubushobozi iki gihugu cyiyemeje gutanga mu mutwe w’Ingabo z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.

Muri iri suzuma, intumwa za EASF zarebye imyiteguro ya Polisi y’u Rwanda, ubushobozi ifite bwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo ndetse n’uburyo ishobora kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere igihe cyose byaba bikenewe.

Iri suzuma rigamije kureba niba ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga muri uyu mutwe bujyanye n’ibisabwa kugira ngo EASF ibashe kwitabira ibikorwa byo gutabara no kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

EASF ni umutwe w’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano ugizwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ufite inshingano zo kugira ubushobozi bwo kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro, gukumira amakimbirane no gutabara mu bihe by’ibibazo by’umutekano mu karere.

Brig Gen Rwivanga yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Namuhoranye
Bagiranye ibiganiro

Yasuye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =