Umutwe wa FRN wasimbuye ihuriro AFC/M23, wahakanye ibivugwa ko ufite umugambi wo gufata umujyi wa Uvira, uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko ibyo ari ibirego bidafite ishingiro bikwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2026, aho uyu mutwe wavuze ko nta mugambi cyangwa inyungu ufite yo kwerekeza i Uvira.
FRN yavuze ko ibivugwa ko ishaka gufata uwo mujyi bigamije kurangaza abaturage no kuyobya ibitekerezo byabo, kugira ngo ubutegetsi bwa Kinshasa butagarukwaho ku bwicanyi n’ibitero bya gisirikare uvuga ko bukomeje kugaba mu duce ugenzura.
Yagize iti “FRN iramenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga ko idafite umugambi cyangwa inyungu yo kwerekeza i Uvira. Ibirego n’ibihuha bikwirakwizwa nkana n’ubutegetsi bwa Kinshasa nta shingiro bifite.”
Uyu mutwe kandi washinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ririmo FARDC, umutwe wa FDLR, imitwe ya Mai-Mai, abacanshuro ndetse n’Ingabo z’u Burundi, gukomeza kugaba ibitero ku birindiro byawo no mu bice bituwe cyane n’abaturage.
Wavuze ko ibyo bitero bimaze amezi arenga abiri bikorwa, bikifashisha ibikoresho bya gisirikare birimo indege zitagira abapilote z’intambara, indege z’intambara, imbunda ziremereye, misile zirasa kure n’ingabo zirwanira ku butaka.
Mu duce FRN ivuga ko twagabweho ibitero harimo Minembwe, Rugezi, Mukoko, Kabanja, Katogota, Lubarika, Kasika, Shabunda, Bunyakiri, Masisi, Walikale na Lubero, ndetse n’utundi duce dutandukanye two mu burasirazuba bwa RDC.
Nubwo yashinje ingabo za Kinshasa n’abo bafatanyije gukomeza kugaba ibyo bitero, FRN yavuze ko igihagaze ku cyemezo cyo gukemura ikibazo cya RDC binyuze mu nzira za politiki, cyane cyane ibiganiro by’amahoro bya Doha.
Yagize iti “FRN iracyiyemeje gukomeza inzira y’amahoro ya Doha no kugera ku gisubizo kirambye cya politiki ku bibazo bya RDC. Icyakora, ntizakomeza kurebera mu gihe ibyo bitero bikomeje.”
Uyu mutwe wongeyeho ko ufite uburenganzira bwo gufata ingamba zose za ngombwa zo kurinda uduce ugenzura n’abaturage bahatuye, igihe cyose bahuye n’ibibateza umutekano muke.
Iri tangazo rije mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho impande zihanganye zikomeje gushinjanya kurenga ku gahenge no kugaba ibitero ku birindiro byazo no ku baturage.
RADIOTV10