Monday, November 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibiteye amatsiko ku itandukaniro ry’inkura y’umukara n’iy’umweru ziri mu nyamaswa zishimisha ba mukerarugendo mu Rwanda

Ibiteye amatsiko ku itandukaniro ry’inkura y’umukara n’iy’umweru ziri mu nyamaswa zishimisha ba mukerarugendo mu Rwanda

Pariki y’Igihugu y’Akagera ibarizwamo inkura z’umukara n’inkura z’umweru, ubwoko bubiri bw’inyamaswa zikunze gukurura ba mukerarugendo, ariko abantu benshi bakaba batamenya neza itandukaniro ryazo. Turebere hamwe itandukaniro z’izi nyamaswa.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwagaragaje ko nubwo amazina y’izi nkura atandukanye, ibara ryazo atari ryo rizitandukanya, kuko zombi ahanini zifite ibara ry’ivu cyangwa ikigina cyijimye. Itandukaniro rishobora kugaragara ku mubiri wazo rishobora guterwa n’ubutaka cyangwa icyondo ziba zayogawemo.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi pariki, bugaragaza ko hari ibimenyetso bitandukanye bifasha umuntu kumenya niba ari inkura y’umukara cyangwa iy’umweru, birimo imiterere y’umunwa, ingano, umutwe n’imyitwarire.

1. Itandukaniro riri ku munwa n’ibyo zirya

Inkura y’umweru irisha ubwatsi, ikaba ifite umunwa mugari kandi uringaniye uyifasha gufata ubwatsi bwinshi. Inkura y’umukara yo igira umunwa wo hejuru muremure kandi usongoye, uyifasha gukurura amashami no kurya amababi yo ku bihuru.

Iyi miterere y’umunwa ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bifasha kuzitandukanya.

2. Ingano n’ibiro

Inkura y’umweru ni yo nini mu bwoko bw’inkura ziboneka muri Afurika, ndetse ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu nyamaswa nini zo ku butaka nyuma y’inzovu. Ishobora kugira ibiro birenga 2.000.

Inkura y’umukara yo iba ntoya ugereranyije n’iy’umweru, ariko ikaba ifite imbaraga kandi ishobora kwihuta. Akenshi ipima hagati y’ibiro 800 na 1.400.

3. Imiterere y’umutwe n’uruhanga

Inkura y’umweru igira umutwe muremure, umanuka werekeza hasi, bitewe n’uko imiterere yayo ijyanye no kurisha ubwatsi.

Inkura y’umukara yo igira umutwe mugufi n’uruhanga rugoramye, ikaba ishobora no kugaragaza imyitwarire yo kwitwararika no kugenzura ibiyikikije.

4. Aho ziba n’imyitwarire yazo

Inkura y’umweru muri rusange iratuje kandi ikunda kubana n’izindi. Akenshi ziboneka mu matsinda mato, mu duce tw’ibyatsi bitagoye, aho zishobora kurisha zituje.

Inkura y’umukara yo ikunda kwibera yonyine no kuba mu duce turimo ibihuru byinshi. Irinda cyane agace kayo, ikagira ubushishozi bwinshi kandi ishobora guhita ihubuka iyo hari ikiyikanga.

5. Uko zigendana n’abana bazo

Hari n’itandukaniro rigaragara ku buryo izi nkura zigendana n’abana bazo. Iyo inkura y’umweru iri kumwe n’umwana wayo, umwana akenshi agenda imbere ya nyina.

Ku nkura y’umukara ho, umwana akunze kugenda inyuma ya nyina.

6. Zimwe zikunda kuba mu matsinda, izindi zikibera zonyine

Inkura z’umweru zishobora kwibumbira mu matsinda, mu gihe inkura z’umukara zikuze akenshi zibera zonyine, cyane cyane iyo zitari mu gihe cyo kororoka cyangwa ziri kumwe n’abana bazo.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko izi ari zimwe mu nzira zoroshye zo gutandukanya ubu bwoko bubiri bw’inkura, ariko ko hari n’ibindi bimenyetso umuntu ashobora kureba birimo imiterere y’ibinono, amatwi n’amahembe.

Pariki y’Akagera yashishikarije abayisura kujya bitondera izi nyamaswa bakazireba neza, ndetse bagafata amafoto y’izo babonye kugira ngo basangize abandi ibyiza n’ubumenyi bungukira muri iyi pariki.

Kuba muri Pariki y’Akagera haboneka inkura z’umukara n’iz’umweru ni kimwe mu biyigira ahantu hakurura ba mukerarugendo bashaka kureba no kumenya amoko atandukanye y’inyamaswa zo muri Afurika.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 10 =