Friday, November 6, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida wa Kenya yashyingije umukobwa we mu bukwe bw’akataraboneka bwanatashywe na Madamu Jeannette Kagame

Perezida wa Kenya yashyingije umukobwa we mu bukwe bw’akataraboneka bwanatashywe na Madamu Jeannette Kagame

Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto, yakoze ubukwe n’umukunzi we Isaya Yunge, rwiyemezamirimo ukomoka muri Tanzania, mu birori byabereye i Mwanza muri Tanzania, byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame.

Ubu bukwe bwatashywe n’abo mu ngeri zinyuranye, yaba mu nzego nkuru za Leta muri Kenya no muri Tanzania ndetse no mu karere, barimo na Madamu Jeannette Kagame, wari unicaranye n’ababyeyi b’umugeni, William Ruto na Madamu Rachel Ruto.

Ubu bukwe kandi bwagaragayemo ba rwiyemezamirimo, n’abanyemari bo mu Bihugu binyuranye byumwihariko muri Kenya no muri Tanzania.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, aho Charlene yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru yari ifite imitako y’indabyo nini zikoze mu mwenda, n’umwenda muremure umukurikiye inyuma.

Iyi kanzu yari ifite imiterere yagutse mu gice cyo hasi, ikozwe mu myenda myinshi ituma isa n’iyuzuye. Indabyo nini zigaragara nk’izikoze mu buryo bw’ibishushanyo by’ubukorikori zari zitatse igituza cyayo, zikamanuka zikagera no ku gice cyo hasi.

Izo ndabo zari no ku maboko maremare y’iyi kanzu, mu gihe ku ijosi yari ifite igice cyoroshye kibonerana, ariko kigapfuka neza igituza. Charlene yari yanambaye umwenda muremure cyane wo ku mutwe, na wo utatswe n’indabo zihuye n’izari kuri kanzu ye.

Ahari hateguriwe ubukwe na ho hari hateguwe mu buryo buhebuje. Abageni banyuze mu nzira ndende isa n’indorerwamo, igana ku irembo ryera ryari ritatsemo indabo za roza zimanitse. Ku mpande z’iyo nzira hari hatatse indabo z’umweru, mu gihe abashyitsi bari bicaye ku ntebe z’umweru.

Ababyeyi ba Charlene, Perezida William Ruto na Madamu Rachel Ruto, ni bo bamuherekeje bamugeza imbere y’ahatangirwa isezerano ry’abashakanye.

Madamu Rachel Ruto yari yambaye ikanzu ndende y’ibara rya maroni, itatsweho indabo, ayiherekeje n’ingofero nini y’iryo bara. Perezida William Ruto na we yari yambaye ikositimu ya maroni, ishati y’umweru, karuvati y’umuheto y’umukara n’ingofero y’ibara risa n’iry’amata.

Ubukwe bw’aba bombi bwakurikiye ibirori gakondo bya Kalenjin bizwi nka ‘Koito’, byabereye i Kilgoris, mu Ntara ya Narok muri Kenya, ku wa 8 Kanama 2026.

Mu minsi yabubanjirije, Charlene yari yanagaragaje ibindi birori byo kumusezeraho nk’umukobwa, ndetse n’igiterane cy’umuryango cyaranzwe n’amasengesho n’imigisha byatanzwe na nyina, ba nyirasenge n’inshuti ze za hafi, basabira umugisha urugo rwe rushya.

Isaya Yunge ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Tanzania, akaba yarahisemo gukorera ubukwe na Charlene Ruto mu gihugu cye.

Perezida Ruto na Madamu we baherekeje umukobwa we ngo ajye gusezerna
Wabaye umunsi w’ibyishimo bidasanzwe kuri Perezida Ruto
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye
Umukwe wa Perezida Ruto na we yari afite ibyishimo
Charlene Ruto na Isaya Yunge basezeranye imbere y’itorore
Biyemeje kuzabana mu byiza no mu bibi kugeza batandukanyijwe n’urupfu

Madamu Jeannette Kagame yatashye ubu bukwe

RADIOTB10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 6 =