Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye Paul Mackenzie, wiyita umupasiteri wari ayoboye itorero rya Good News International Church, igifungo cy’imyaka 200 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugira uruhare mu rupfu rw’abana 190 n’umuntu mukuru umwe, bose bapfuye kubera kwiyicisha inzara.
Iki gihano cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’urubanza rwakurikiye ivumburwa ry’imirambo y’abantu babarirwa mu magana mu ishyamba rya Shakahola, ahabereye ubwicanyi bwamenyekanye nka ‘Shakahola Forest Massacre’.
Mu Kwakira 2026, Mackenzie yari yahamwe n’ibyaha 191 by’ubwicanyi, birimo 183 by’abantu bishwe bicishwa inzara n’umunani bishwe mu bundi buryo.
Umucamanza Diana Kavedza yavuze ko igihano cy’imyaka 200 kigizwe n’imyaka 100 ku byaha 183 by’ubwicanyi bwakozwe binyuze mu kwicisha abantu inzara, n’indi myaka 100 ku byaha umunani by’ubwicanyi bwakozwe mu buryo butaziguye.
Mackenzie yashoboraga guhanishwa igihano cy’urupfu, kuko kigiteganywa n’amategeko ya Kenya, nubwo icyo gihugu kimaze imyaka myinshi kitagishyira mu bikorwa. Umuntu uheruka kwicwa hakurikijwe icyo gihano muri Kenya ni uwishwe mu 1987.
Uko uru rubanza rwagenze
Paul Mackenzie yari umuyobozi w’itorero Good News International Church, yatangije mu 2003, rikaba ryari rifite icyicaro mu Mujyi wa Malindi, uri ku nkombe z’inyanja ya Kenya.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mackenzie yategekaga abayoboke be kwiyicisha inzara, ababwira ko ari bwo bazagera ku iherezo ry’isi cyangwa kurokoka ibizaba. Icyakora, we yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko atigeze ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara.
Nubwo ibyaha yahamijwe bireba abantu 191, mu ishyamba rya Shakahola havumbuwe imirambo y’abantu bagera kuri 400, bituma uru rubanza rukurura impaka n’uburakari muri Kenya no hanze yayo.
Abantu 28 bashinjwaga gufatanya na Mackenzie na bo bakatiwe ibihano bitandukanye. Muri bo harimo abarinzi bashyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kwiyiriza ubusa no kubuza abayoboke kurya, ndetse n’abacukuraga ibyobo bagahisha imirambo mu mva zitari zimbitse.
Umwungirije muri iryo torero, Smart Mwakalama, na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 160.
Umucamanza Kavedza yanze kwemera impamvu zimwe mu baregwa batanze bavuga ko kuba bararengerewe n’ibyabaye ku bana babo bwite byagombye guhindura uko uruhare rwabo mu rupfu rw’abandi bantu rufatwa.
Mu mirambo yavumbuwe, isaga 60 ni yo yamenyekanye neza, imiryango yayo irayitora irayishyingura bundi bushya. Indi myinshi yari yarangiritse cyane ku buryo bitashobotse kumenya abo ari bo cyangwa ngo imiryango yabo iyitware.
Uru rubanza rwongeye kugaragaza ingaruka z’ubuyobe bukabije mu madini n’amatsinda y’amadini, cyane cyane iyo abayobozi bayo bakoresha imyemerere mu kuyobora abayoboke mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
RADIOTV10