Monday, November 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Imirwano ya FRN na FARDC ifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi yihariye impera z’icyumweru

Imirwano ya FRN na FARDC ifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi yihariye impera z’icyumweru

Umutwe wa FRN watangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya FDLR, Mai-Mai, abacancuro n’ingabo z’u Burundi, zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru, tariki 08 Ugushyingo 2026, yavuze ko ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zikomeje kugaba ibitero no kubangamira ubwisanzure bw’ingendo z’abaturage bo muri Minembwe.

Yavuze ko ibyo bitero bikorwa n’ingabo zo ku butaka, zifashishijwe imbunda ziremereye, indege zitagira abapilote ndetse n’indege z’intambara.

Kanyuka yavuze ko kuva ku wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo, ahagana saa yine z’ijoro, kugeza igihe yashyiriye hanze iri tangazo, izi ngabo zakomeje kugaba ibitero ku midugudu ya Muhayirwa na Katoyi, muri Teritwari ya Masisi.

Yongeyeho ko ku Cyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ibitero byagabwe icyarimwe mu bice bitandukanye, birimo Kiduveri, Kitendebwa na Kadasomwa, muri Teritwari ya Kalehe, ndetse na Point Zéro mu gace ka Minembwe.

Umuvugizi wa FRN yavuze ko saa mbiri n’igice za mu gitondo kuri iki Cyumweru, izo ngabo zongeye kugaba ibitero ku midugudu ya Mahanga na Buhimba, na yo iherereye muri Teritwari ya Masisi.

Mu itangazo rye, Kanyuka yavuze ko FRN ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa bya gisirikare n’ibitero avuga ko bigabwa ahatuwe n’abaturage.

Yagize ati “Imbaraga zacu ziracyari mu bikorwa ku rugamba kandi turengera abaturage b’abasivili dufite ubushake, ikinyabupfura n’ubunyamwuga.”

Yongeye gushimangira ko FRN yiyemeje gukomeza guhagarara ku ruhande rw’abaturage b’abasivili no kubarinda ibitero.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 2 =