Monday, November 9, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakuru mashya: Amakipe akomeye ku Isi afite abakunzi benshi mu Rwanda ashobora guhurira mu karere ruherereyemo

Amakuru mashya: Amakipe akomeye ku Isi afite abakunzi benshi mu Rwanda ashobora guhurira mu karere ruherereyemo

Abakunzi b’amakipe ya Arsenal na Manchester United bo mu Rwanda no mu bindi Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bashobora kubona aya makipe ahanganiye mu mukino wa gicuti uzabera i Nairobi muri Kenya muri 2027, mu gihe gahunda ya Guverinoma y’iki gihugu yazashyirwa mu bikorwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru EAG News, avuga ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko Perezida William Ruto afite gahunda yo kuzana aya makipe yombi i Nairobi, mu rwego rwo gukomeza gukurura ibikorwa bikomeye mpuzamahanga bya siporo.

Yabivugiye mu Karere ka Kakamega ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, aho yagize ati “Bazaza gukinira i Nairobi.”

Nubwo iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri Murkomen, kugeza ubu Arsenal na Manchester United ntacyo biratangaza ku bijyanye no kwitabira uyu mukino. Nta tariki nyayo uzaberaho cyangwa uburyo amatike azagurishwa biratangazwa.

Uyu mukino uramutse ubaye, waba ari amahirwe ku bakunzi b’aya makipe bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bakabona kuyareba ahanganye batiriwe bajya mu Bwongereza cyangwa ahandi kure.

Biteganyijwe ko umukino ushobora kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Raila Odinga, iri mu mushinga wa Talanta Sports City, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60.

Kenya si ubwa mbere yakira ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza. Ku wa 7 Nyakanga 2019, Everton yahuye na Kariobangi Sharks yo muri Kenya kuri Stade ya Kasarani i Nairobi.

Uyu mukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1, mbere y’uko Kariobangi Sharks itsinda penaliti 4-3. Duke Abuya ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Sharks, mbere y’uko Joe Williams yishyurira Everton mu gice cya kabiri.

Kariobangi Sharks yari yabonye amahirwe yo gukina n’iyi kipe yo mu Bwongereza nyuma yo kwegukana irushanwa rya SportPesa Super Cup. Uwo mukino watumye abakinnyi bo muri Kenya babona uburyo bwo gupima ubushobozi bwabo imbere y’abakinnyi bakina muri shampiyona ikomeye ku Isi.

Gahunda yo kuzana Arsenal na Manchester United i Nairobi yaba itandukanye n’iyo Everton yagiranye na Kariobangi Sharks, kuko yo yaba ihuje amakipe abiri akomeye yo mu Bwongereza.

Iyi stade ya Raila Odinga kandi iri mu zitegurwa kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Kenya izafatanya na Uganda na Tanzania kwakira.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yateganyije ko iri rushanwa rizaba kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027. Ni bwo bwa mbere rizaba ryakiriwe n’ibihugu bitatu, rikaba n’irya mbere rizongera kubera muri Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 1976.

Minisitiri Murkomen yavuze ko kwakira amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga biri muri gahunda ya Kenya yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, kuko ibikorwa nk’ibi bishobora gukurura abafana n’abandi bashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Gusa iyi gahunda yanenzwe na bamwe mu banyapolitiki bo muri Kenya. Depite uhagarariye Githunguri, Gathoni Wamuchomba, yasabye Guverinoma kubanza kwishyura imyenda ifitiye inganda zitunganya icyayi, avuga ko irenga miliyari 34 z’amashilingi ya Kenya, harimo n’amafaranga atarishyurwa ajyanye n’inkunga ya Leta ku ifumbire.

Mu gihe abakunzi ba Arsenal na Manchester United bategereje kumenya niba aya makipe azahurira i Nairobi, icyemezo cya nyuma kiracyategerejwe. Ibyatangajwe na Murkomen bigaragaza umugambi wa Guverinoma ya Kenya, ariko ntibivuze ko umukino wamaze kwemezwa n’amakipe yombi.

Hagati aho, amakipe ya Bayern Munich na Ajax yo yamaze kwemeza ko azahurira kuri iyi stade ku wa 5 Mutarama 2027, mu mukino uzaba ugamije kuyifungura ku mugaragaro. Aya makipe yombi yatangaje iyi gahunda ku wa 28 Ukwakira 2026.

Ajax yavuze ko uyu mukino uzayifasha kwitegura igice cya kabiri cya shampiyona, mu gihe Bayern Munich yatangaje ko ari amahirwe yo kurushaho kwegera abakunzi bayo bo muri Afurika.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − two =