Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umunyamakuru w’Igitangazamakuru cy’Igihugu mu Burundi uzwi nka ‘Gihuha’ afunzwe n’inzego z’ubutasi

Umunyamakuru w’Igitangazamakuru cy’Igihugu mu Burundi uzwi nka ‘Gihuha’ afunzwe n’inzego z’ubutasi

Bonaventure Niyongabo, umunyamakuru umaze igihe akora akazi ko gufata amashusho muri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu mu Burundi (RTNB), uzwi ku izina rya ‘Gihuha’, amaze iminsi afungiye mu biro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR) i Bujumbura.

Amakuru dukesha SOS Médias Burundi avuga ko Niyongabo w’imyaka 60 yatawe muri yombi ku wa 06 Ugushyingo 2026, afatiwe mu kabari gaherereye kuri Avenue du Large, muri Komini ya Mukaza, i Bujumbura mu Burundi, ahita ajyanwa ku cyicaro cya SNR kiri hafi ya Kiliziya Gatolika ya Regina Mundi.

Bivugwa ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi akekwaho kugira amakuru ku nkongi y’umuriro iherutse kwibasira inyubako za RTNB. Nyuma y’iyo nkongi, ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwari bwatangaje ko yatewe n’ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi (short-circuit), buvuga ko umuriro wahise uzimywa.

Muri iki kibazo, abandi bakozi batatu ba RTNB barimo Yollande Niyubahwe ukora mu kiganiro cya televiziyo, Claudette Butoyi na Prince Ntororwe bafata amashusho, na bo barabajijwe. Aba bose barekuwe nyuma yo kubazwa, mu gihe Bonaventure Niyongabo we akomeje gufungirwa mu biro bya SNR.

Umuryango we urasaba ko arekurwa bidatinze. Bamwe mu bakorana na we babwiye SOS Médias Burundi ko nta ruhare yaba yaragize muri iyo nkongi, ahubwo ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya umuriro, afatanyije n’abasirikare.

Abo bakoranaga na we bibaza impamvu akomeje gufungwa kandi, nk’uko babivuga, nta bimenyetso bigaragaza ko yaba yaragize uruhare muri iyo nkongi. Basaba ko yarekurwa agasubira mu kazi ke, cyane ko asigaje igihe gito kugira ngo agere ku myaka y’izabukuru.

Yari yaragaragaje ko hari abakozi ba RTNB bakorerwa ivangura

SOS Médias Burundi ivuga ko hari andi makuru agaragaza ko Niyongabo yaba yarigeze kunenga imikorere irangwa n’ivangura rikorerwa bamwe mu bakozi ba RTNB batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Bivugwa ko hari abakozi bajya ku kazi ariko ntibemererwe gukora inshingano zabo, bitewe n’uko bakekwaho kuba badashyigikiye ubutegetsi buriho.

Umwe mu bakozi ba RTNB utifuje ko amazina ye atangazwa kubera gutinya ko yagirirwa nabi, yavuze ko hari bamwe mu bakozi bakorera mu mwuka utaboroheye.

Yagize ati “Hari icyiciro runaka cy’abakozi dukorera ahantu hatatworoheye.”

Ibi byiyongera ku mpungenge bamwe mu bakozi b’iki gitangazamakuru bagaragaza ku bijyanye n’ivangura bavuga ko rikorwa hashingiwe ku bitekerezo bya politiki cyangwa ishyaka umuntu abarizwamo.

Basaba ko abakozi bose bafatwa kimwe, hatitawe ku bitekerezo byabo cyangwa amashyaka bashyigikiye, kugira ngo buri wese abashe gukora umwuga we mu bwisanzure, RTNB na yo isohoze inshingano zayo zo kugeza amakuru ku baturage bose.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − four =