Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Kwigisha gukanika indege bigiye gutangizwa mu Rwanda

Kwigisha gukanika indege bigiye gutangizwa mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) burateganya gutangiza amasomo ajyanye no gukanika indege guhera muri Nzeri umwaka utaha wa 2027, mu rwego rwo kongera amahirwe yo kubona ubumenyi n’abakozi bazobereye mu bijyanye n’inganda z’ubwikorezi bwo mu kirere.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje iyi gahunda ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, avuga ko iri shuri rikomeje kuvugurura no kwagura amasomo ritanga kugira ngo ahuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yasobanuye ko integanyanyigisho z’aya masomo yo gukanika indege zirimo kuvugururwa, ku buryo abanyeshuri bazatangira kuyiga muri Nzeri 2027. Ati “Gahunda ni uko tuzatangira mu kwa Cyenda umwaka utaha.”

Dr. Mucyo yavuze ko nubwo u Rwanda rudafite abarezi benshi bafite ubumenyi bwihariye mu gukanika indege, hari ingamba zo kubashaka mu mahanga no gutegura Abanyarwanda bazajya bigisha ayo masomo mu gihe kiri imbere.

Ati: “Tuzabashaka. Hari porogaramu nshya dutangiza tudafite abantu benshi b’Abanyarwanda babyize. Icyo gihe dutangirana n’inzobere dukuye hanze y’u Rwanda bakaza bakigisha, ariko turi gutegura n’Abanyarwanda bazaza bakigisha.”

RP isanzwe itanga amasomo mu byiciro bitandukanye birimo icy’imyaka ibiri itanga impamyabushobozi ya Diploma, icy’imyaka itatu gitanga Advanced Diploma n’icy’imyaka ine gitanga impamyabushobozi ya Bachelor’s Degree, cyatangiye gutangwa mu 2023.

Aya masomo mashya aje yiyongera ku yandi ajyanye n’imicungire y’indege n’ibibuga byazo yatangijwe muri iri shuri muri Werurwe 2026, agaragaza icyerekezo cyo kwagura ubumenyi mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda.

Rwanda Polytechnic Plans to Offer Aircraft Maintenance Courses Next Year

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =