Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyizeho itegeko rigena uburyo amatora ya kamarampaka (Référendum) azajya ategurwa akanakorwa muri iki Gihugu, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo azagume ku butegetsi nyuma ya 2028.
Iri tegeko ryashyizweho ku wa 09 Ugushyingo 2026, nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite n’Umutwe wa Sena. Ryaturutse ku mushinga w’itegeko watanzwe n’Umudepite Paul-Gaspard Ngondankoy, aho rigomba gutangira gukurikizwa rikimara kwemezwa na Perezida wa Repubulika.
Iri tegeko risimbura iryari risanzweho ryo ku wa 22 Kamena 2005, ryari ryarateguwe mu gihe cy’inzibacyuho hagamijwe gusa gutora Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Gatatu ya RDC.
Mu bisobanuro byatanzwe ku mpamvu z’iri tegeko rishya, hagarutswe ku ngingo ya gatanu y’Itegeko Nshinga rya RDC, ivuga ko amahitamo y’igihugu ari ay’abaturage, bakayakoresha mu buryo butaziguye binyuze muri kamarampaka cyangwa amatora, cyangwa bakayakoresha mu buryo buziguye babinyujije ku babahagarariye.
Abashyizeho iri tegeko bavuga ko ari ngombwa kwagura uburyo kamarampaka yakoreshwagamo, kugira ngo abaturage bajye bagira uruhare mu gufata ibyemezo bikomeye bireba igihugu, aho kuguma ku buryo bwari bugamije gusa kwemeza Itegeko Nshinga.
Igice cyateje impaka cyane muri iri tegeko gishingiye ku myanzuro ibiri y’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, yafashwe ku wa 15 Mutarama 2021 no ku wa 28 Nyakanga 2026.
Nk’uko bisobanurwa mu mpamvu z’iri tegeko, ingingo ya gatanu y’Itegeko Nshinga ishobora gutuma, mu gihe bibaye ngombwa cyane kandi abaturage cyangwa ababahagarariye babyemeje, igihugu gishobora kwemeza Itegeko Nshinga rishya cyangwa guhindura ingingo z’Itegeko Nshinga risanzweho binyuze muri kamarampaka.
Ibi byakuruye impaka kuko ingingo ya 220 y’Itegeko Nshinga rya RDC ibuza ko hahindurwa ibiteganywa ku mubare wa manda za Perezida wa Repubulika n’igihe zimara.
Abaturage 100.000 bashobora gusaba ko kamarampaka iba
Iri tegeko risobanura kamarampaka nk’uburyo abaturage bagaragazamo ubushake bwabo, bagasabwa gutora ‘Yego’ cyangwa ‘Oya’ ku nyandiko cyangwa ikibazo runaka.
Kwitabira kamarampaka bizaba ari inshingano za buri muturage uri kuri lisiti y’itora, ufite nibura imyaka 18 kandi ufite uburenganzira busesuye mu by’imbonezamubano na politiki.
Itegeko riteganya ko uburenganzira bwo gusaba ko kamarampaka iba bufitwe na Perezida wa Repubulika, Guverinoma nyuma yo kubiganiraho mu nama y’Abaminisitiri, ndetse na kimwe cya kabiri cy’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.
Abaturage na bo bashobora gusaba ko kamarampaka itegurwa, igihe habonetse nibura imikono y’Abanyekongo 100.000, bagashyikiriza ubusabe bwabo Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite cyangwa Sena.
Iri tegeko rigizwe n’ingingo zigera kuri 50, zigabanyije mu bice umunani, rinagena uko ibikorwa byo kwiyamamaza kuri kamarampaka bizajya bikorwa, inshingano z’abahagarariye abakandida, indorerezi n’abanyamakuru, uko amatora azajya akorwa n’uburyo ibibazo bishobora kuvuka mu matora bizajya bikemurwa.
Riteganya kandi ibihano bikomeye ku bazakora ibyaha bijyanye n’amatora, aho gukora impapuro z’itora z’impimbano bizajya bihanishwa ibihano biteganyijwe mu mategeko ahana ku byaha byo guhimba inyandiko.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi baracyarwanya ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
Iri tegeko rishyizweho mu gihe muri RDC hakomeje impaka za politiki ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze amezi bagaragaza ko badashyigikiye igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga, bashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bushaka kurihindura kugira ngo abashe gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2028, igihe manda ye iriho izaba irangiye.
Ku ruhande rw’ubutegetsi, abashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko abaturage ari bo bafite ububasha bwa nyuma bwo gufata ibyemezo ku bijyanye n’Itegeko Nshinga, binyuze mu buryo bwa kamarampaka.
RADIOTV10