Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), General Muhoozi Kainerugaba, yahagaritse konti ye ku rubuga nkoranyambaga rwa X nyuma yo gushyiraho ubutumwa butavuzweho rumwe, burimo ubwafashwe nko gutera ubwoba Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, amubwira ko ashobora kumwirukana ku mirimo ye ndetse akamufunga.
Konti ya Muhoozi izwi nka @mkainerugaba ntiyongeye kuboneka kuva kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Ugushyingo 2026, nyuma y’amasaha make ashyizeho ubutumwa asaba Jessica Alupo kwitegura kuva ku mwanya wa Visi Perezida, ndetse anagaragaza ko ashobora kuwusimbura.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo, iyi konti yari itaragaragara, Gusa, kugeza ubu, Muhoozi cyangwa Igisirikare cya Uganda (UPDF) ntibaragira icyo batangaza ku cyatumye ibura.
Ntabwo kandi haramenyekana niba Muhoozi ari we wayihagaritse ku bushake cyangwa niba urubuga rwa X ari rwo rwafashe icyo cyemezo.
Mu butumwa bwe, Muhoozi yari yanagaragaje uko yayobora Guverinoma aramutse agizwe Visi Perezida, avuga ko yazanye imikorere ishingiye ku mahame ya gisirikare kugira ngo akemure ibyo yise imikorere idahwitse.
Yagize ati “Nimba Visi Perezida, Guverinoma izajya ikora hakurikijwe imikorere ya gisirikare. Nta kongera gukora nabi bizabaho.”
Mu bundi butumwa, Muhoozi yateye ubwoba Jessica Alupo ko azamwirukana muri Guverinoma, anashidikanya ku budahemuka bwe mu bya politiki, avuga ko afite abayoboke benshi mu gace ka Teso, akomokamo.
Yagize ati “Jessica, nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri ku Rugamba, azirukanwa muri Guverinoma yacu vuba. Dufite abayoboke benshi cyane muri Teso. Ntabwo tugomba kwishingikiriza ku bagambanyi.”
Yakomeje ashinja Visi Perezida Alupo gushyigikira uwahoze ari umuyobozi mu gisirikare, Peter Elwelu, wamushinjije ubugambanyi. Muhoozi yavuze ko Alupo ashobora gufungwa mu gihe iperereza ryagaragaza ko yagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Yagize ati “Tuzafunga Jessica nta kuzuyaza, mu gihe byagaragara ko afite uruhare mu bugambanyi bwa Elweru.”
Muhoozi yanagarutse ku matora ya Perezida yabaye mu 2016, ashinja Alupo kuba yarashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Amama Mbabazi, ubwo yahanganaga na Perezida Yoweri Museveni.
Yanibukije ko mbere yagiye atera ubwoba abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Kizza Besigye, Bobi Wine na Erias Lukwago uyobora Umujyi wa Kampala, avuga ko ibyo yagiye atangaza yabishyize mu bikorwa.
Yagize ati “Nababwiye ko nzafunga Besigye ndabikora. Nababwiye ko nzatsinda Kabobi ndabikora. Nababwiye ko nzafunga Lukwago ndabikora, n’abandi benshi. Ndakeka ko mukwiye gutangira kunyizera.”
Uko Jessica Alupo ahagaze muri Guverinoma
Jessica Alupo, wahoze ari umusirikare ufite ipeti rya Major mu Ngabo za Uganda, amaze imyaka irenga itanu ari Visi Perezida w’iki gihugu, umwanya yahawe na Perezida Yoweri Museveni muri Gicurasi 2021, nyuma ukemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Itegeko Nshinga rya Uganda, mu ngingo ya 108, riteganya ko Perezida ari we ushyiraho Visi Perezida, ariko bikabanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Riteganya kandi ko mu gihe uwo mwanya ubaye ubusa, hagomba gushyirwaho undi muntu mu gihe kitarenze iminsi 14.
Si ubwa mbere Muhoozi avuye kuri X
Kuva kuri X kwa Muhoozi si ubwa mbere bibaye nyuma y’ubutumwa butavuzweho rumwe ashyira kuri uru rubuga.
Muri Mutarama 2025, yatangaje ko agiye kuva kuri X kugira ngo yibande ku nshingano ze za gisirikare, ariko agaruka nyuma y’iminsi itandatu, ashyiraho ubutumwa bugufi bugira buti “Nagarutse!”
No mu 2022 yari yarahagaritse gukoresha uru rubuga by’agateganyo nyuma y’amagambo yari yavuze kuri Kenya, arimo ko ingabo ze zashoboraga gufata umujyi wa Nairobi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ibyo yari yatangaje byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi, bituma Perezida Museveni asaba imbabazi Kenya.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kwibazwa ku hazaza ha Muhoozi mu gisirikare cya Uganda.
Ku wa 06 Ugushyingo 2026, Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya kuva ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda mu mezi ari imbere, avuga ko yarangije inshingano yari yarahawe kandi ko ashaka kwiyegurira ubuzima bwa Gikristo.
Mu butumwa yashyize kuri X yagize ati “Igihe cyanjye cyo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo kigiye kurangira. Nashohoje inshingano zose Imana yari yarampaye. Mu mezi make nzegurira uwo mwanya umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira ubuzima bwanjye Kristu.”
Gusa, mu butumwa yakurikiyeho, yagiye agaragaza amagambo atuma abantu bakeka ko ashobora gukomeza kuyobora ingabo nibura mu gihe cy’undi mwaka umwe.
RADIOTV10