Thursday, November 12, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri Nduhungirehe yagize icyo avuga kuri mugenzi we wa Congo wongeye gushinja u Rwanda ibinyoma mu Bubiligi

Minisitiri Nduhungirehe yagize icyo avuga kuri mugenzi we wa Congo wongeye gushinja u Rwanda ibinyoma mu Bubiligi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga ku magambo ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, wongeye gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’Igihugu cye.

Kayikwamba Wagner yabitangarije mu Bubiligi, aho yasabye Ibihugu by’u Burayi kugira uruhare mu guharanira iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Beto, Minisitiri Kayikwamba Wagner yagaragaje ko ibihugu by’u Burayi bikwiye gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’imyanzuro ya 2773 na 2808 y’akanama gashinzwe umutekano muri Loni.

Yavuze ko iyo myanzuro ikwiye gushingirwaho mu gusaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara n’ibibazo by’ubutabazi biri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ni mu gihe u Rwanda rwahakanye kuva cyera ko nta ngabo zarwo ziri muri DRC, rugasobanura ko icyo rwakoze ari ugukaza ingamba z’umutekano kubera imigambi mibisha y’umutwe wa FDLR uhuriyeho n’ubutegetsi bwa Congo, yo gushaka kurutera.

Kayikwamba ubwo yari muri iriya nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond the Horizon, For a Shared Vision”, yari igamije kuganira ku bufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), yasabye ko ubwo bufatanye bwashingira ku bwubahane, inyungu zingana no kubahiriza ibyo impande zombi ziyemeje.

Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kuba ayo magambo yayavugiye i Bruxelles mu Bubiligi, hafi y’aho Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, afite amazu aherutse gusakwa n’ubutabera bw’u Bubiligi, bituma ibyo yavuze bigaragara nk’ibitangaje.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yagize ati “Kuba aya magambo yaravugiwe i Bruxelles, muri metero nke uvuye ku mazu ya Perezida Tshisekedi aherutse gusakwa n’ubutabera bw’u Bubiligi (bushinja ibijyanye na ruswa, kunyereza amafaranga no kunyereza umutungo kamere w’amabuye y’agaciro), bituma ibintu bigaragara nk’ibiteye urujijo.”

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze yerekeza ku bikorwa by’ubutabera bw’u Bubiligi byavuzwe ko byakorewe mu ngo z’abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi, mu iperereza riri gukorwa ku byaha byo gusahura Igihugu no kwiba amabuye y’agaciro.

Umukwabu w’iri sakwa wakozwe mu kwezi gushize k’Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by’u Bubiligi, birimo umurwa mukuru i Bruxelles n’uturere two mu ntara za Flandre na Wallonie.

Mu hantu hasatswe harimo n’aho bamwe mu bo mu muryango wa Tshisekedi batuye mu nyubako iherereye Muri Uccle mu Bubiligi, ikoreshwa nk’icumbi ry’abo mu muryango wa Tshisekedi.

Muri 2023 hasohotse amakuru yavugaga ko hari hashize imyaka ibiri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, n’umugore we bakodesha iyi nzu y’akataraboneka bishyuraga amayero 20 000 buri kwezi.

Nyiri iyo nzu ni Robert Levy, washinze kandi uyobora imwe muri banki zikomeye cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + fourteen =