Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh muri Cambodia, aho bagiye mu ruzinduko rw’akazi ruzabanziriza kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodia kuri uyu wa Kane, tariki 12 Ugushyingo 2026.
Mu mafoto yafashwe ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageraga ku kibuga cy’Indege, agaragaza Abanya-Cambodia mu ngeri zinyuranye baje kubakirana urugwiro, bitwaje ibyapa bibaha ikaze mu Gihugu cyabo.
Uru ruzinduko ruzaba n’umwanya wo gushimangira umubano w’ibihugu byombi, mbere y’uko Perezida Kagame yitabira Inama ya 20 ya OIF iteganyijwe kubera i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.
Perezida Kagame yatumiwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, uzamwakira mu Ngoro y’Umwami, mbere y’uko agirana ibiganiro n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu.
Muri bo harimo Minisitiri w’Intebe Hun Manet, Perezida wa Sena Hun Sen ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary.
Ibiganiro biteganyijwe muri uru ruzinduko bizibanda ku mubano w’ibihugu byombi n’amahirwe yo kuwagura, by’umwihariko mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia yari yatangaje ko muri uru ruzinduko hateganyijwe gusinywa amasezerano atandukanye agamije kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano aziyongera ku yandi Rwanda na Cambodia bimaze gusinyana mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Mu Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cambodia, Prak Sokhonn, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano abiri.
Amwe muri aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bwo kujya habaho ibiganiro n’ubujyanama hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi, mu gihe andi yakuyeho ibisabwa mu ngendo ku bafite pasiporo za dipolomasi n’iz’abakozi ba Leta.

Inama ya OIF izabamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru
Perezida Kagame kandi agiye muri iki Gihugu aho anitabiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango OIF, izaba inafite umwihariko wo gutora Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.
Muri aya matora, u Rwanda ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2019, akaba ashaka kongera gutorerwa indi manda y’imyaka ine.
Mushikiwabo ahatanye n’abandi bakandida batatu barimo Juliana Amato Lumumba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

RADIOTV10