Agahinda k’umugabo w’imyaka 60 wahukanye ameneshejwe n’umugore we yakwitabaza ubuyobozi bukamubwira buti “hoshi”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kubwimana Hamiss w’imyaka 60 y’amavuko, avuga ko yahukanye akava mu rugo rwe nyuma yo kwirukanwa n’umugore we wabanje kumuburabuza, none ubu akaba abayeho nabi aho acumbitse mu baturanyi mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Kubwimana Hamiss avuga ko yafashe icyemezo cyo kwahukana, ava mu rugo rwe kubera uburyo umugore we yari amurembeje kuko yigeze kuva mu rugo akagenda akamara iminsi itandatu atazi aho ari.

Izindi Nkuru

Ati “Nagiye kuregera abayobozi ndababwira nti ‘umugore wanjye yabaye ikirara’ barangije barambwira bati ‘hoshi’.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko uko abagore barenganurwa iyo bahohotewe n’abagabo babo bikwiye no gukorwa ku bagabo kuko na bo harimo abahohoterwa n’abagore babo.

Ati “Nagira ngo abatubereye abavugizi bagaruke no ku bagabo kuko abagabo turarangiye.”

Uyu mugabo yagaragarije Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko nyuma yo kwahukana abayeho nabi kuko agiye guhitanwa n’inzara.

Ati “Ndagira ngo umfate n’ifoto urebe ukuntu imbavu zanjye zimeze, sindya singira gute, mubyereke Abanyarwanda.”

Ubuyoboozi bw’ibanze mu Kagari ka Nyabugogo, buvuga ko iki kibazo bwakinjiyemo, bakagerageza kunga uyu mugabo n’umugore ariko bikananirana.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Christophe Ntirushwa avuga ko iki kibazo atari akizi kuko ari mushya mu buyobozi bw’uyu Murenge, agasaba uyu muryango kugana ubuyobozi bw’Umurenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru