Friday, November 13, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye yagiye kuri Komisiyo y’Amatora gutanga kandidatire yo kongera guhatanira kuyobora u Burundi

Perezida Ndayishimiye yagiye kuri Komisiyo y’Amatora gutanga kandidatire yo kongera guhatanira kuyobora u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  kanidatire ye yo kuzongera guhatanira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha wa 2027, nk’umukandida uzaba ahagarariye ishyaka riri ku buetegsi mu Burundi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi byatangaje ko ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Ndayishimiye yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) dosiye ye ikubiyemo kandidatire ye nk’Umukandida uhagarariye ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Iri tangazo rivuga ko Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’u Burundi akaba na Perezida w’Inama y’Abakuru b’Inama Ngishwanama muri CNDD-FDD, ari we watanzwe n’iri shyaka nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu 2027.

Uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abashyigikiye iri shyaka, bazwi nka Bagumyabanga, bari kumwe n’abanyamuryango b’andi mashyaka ya politiki bashyigikiye kandidatire ya Ndayishimiye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byavuze ko abo bantu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bashyigikiye Ndayishimiye mu rugendo rwo kongera guhatanira kuyobora u Burundi.

Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi mu 2020, asimbuye Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi. Amaso akaba ahanzwe ku matora ateganyijwe mu 2027, azagaragaza niba azongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora iki gihugu mu yindi manda.

Perezida Ndayishimiye ubwo yashyikirizaga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye

Abarwanashyaka ba CNDD-FDD bari babucyereye

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 3 =