Friday, November 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Louise Mushikiwabo yafunguye Umudugudu wa Francophonie utegerejwemo abazawusura ibihumbi 100 mu minsi ine

Louise Mushikiwabo yafunguye Umudugudu wa Francophonie utegerejwemo abazawusura ibihumbi 100 mu minsi ine

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, afatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, yafunguye ku mugaragaro Umudugudu wa Francophonie (Village de la Francophonie) utegerejweho kwakira abashyitsi bazawusura mu minsi ine.

Uyu muhango wabereye muri pariki ya Wat Botum Watey i Phnom Penh, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026, aho aba bayobozi bafunguye ku mugaragaro igikorwa cy’iminsi itanu kibanziriza Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa.

Uyu Mudugudu uzafungurwa kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, ukaba warateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe ibihugu binyamuryango wa Francophonie, ukabereka umuco wabyo, amateka n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu gutangiza iki gikorwa, Mushikiwabo yavuze ko ari amahirwe yo guhuza abantu bafite amateka n’imico bitandukanye.

Yagize ati “Iyi ni yo ntego ya Francophonie: guhuza abantu, amateka n’imyumvire bitandukanye, abantu bashobora kuba batari kubona amahirwe yo guhura no kumenyana.”

Uyu muhango waranzwe n’ibitaramo by’abahanzi bo muri Cambodia ndetse n’imbyino z’Itorero ry’Igihugu cy’u Rwanda, ryagaragaje umuco nyarwanda mu ruhando rw’ibihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa.

Mushikiwabo yagarutse ku ntera ndende itandukanya u Rwanda na Cambodia, avuga ko nubwo ibyo bihugu kimwe kiri kure y’ikindi, ariko bifite ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano wabyo binyuze mu muco.

Yasobanuye ko Umudugudu wa Francophonie ari umwanya wo gutuma abantu baturuka mu Bihugu bitandukanye bahura, bakamenyana kandi bakungurana ibitekerezo ku muco, amateka n’ibyo banyuramo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri Cambodia, Ing Kantha Phavi, yavuze ko kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, hategerejwe abantu bagera ku bihumbi 100, barimo abo muri icyo Gihugu n’abazaba baturutse mu mahanga.

Uyu Mudugudu ufite ubuso bungana na metero kare ibihumbi 10, ukaba uri hagati mu Mujyi wa Phnom Penh. Winjirwamo ku buntu, ku buryo abaturage n’abakerarugendo bashobora kuwusura no kwitabira ibikorwa bihateganyijwe, nubwo batitabira inama z’abadipolomate.

Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko kirimo inyubako 73 zihagarariye ibihugu n’abafatanyabikorwa, hamwe n’ahantu 130 hagenewe kumurika ibicuruzwa, imishinga, ubukorikori n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Hari kandi inzu nto 30 zagenewe gutangirwamo amafunguro atandukanye, aho abazahasura bazaba bafite amahirwe yo kumva icyanga cy’ibiribwa byo muri Cambodia no mu bindi Bihugu byitabiriye.

Uretse ibyo, hazaba ibiganiro, amahugurwa ndetse n’ibitaramo birenga 50 bigamije kugaragaza ubuhanzi n’umuco by’ibihugu bitandukanye.

Cambodia iri gukoresha iri serukiramuco mu kumenyekanisha amateka n’umurage byayo ku bashyitsi mpuzamahanga. Mu byo yateguye harimo amashusho y’inyubako z’amateka z’insengero za Preah Vihear, Tamone na Ta Krabei, ndetse n’imurikagurisha rigaragaza ubukorikori, ubukerarugendo n’umuco waho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kuba Itorero ry’Igihugu ryaritabiriye iki gikorwa ni umwanya wo kumurika imbyino gakondo z’Igihugu mu ruhando rw’abahanzi n’abanyabugeni bo mu bindi bihugu bikoresha Igifaransa.

Iki gikorwa kandi giha abahanzi n’abacuruzi amahirwe yo guhura n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, yavuze ko uyu Mudugudu ari uburyo bwo kwegera abaturage, kugira ngo na bo bagire uruhare mu bikorwa bijyanye n’Inama ya Francophonie.

Cambodia yakiriye ku nshuro ya mbere Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa. Inama y’abaminisitiri iteganyijwe ku wa 14 Ugushyingo, mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + twenty =