Friday, November 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe ikaze n’Umwami wa Cambodia

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe ikaze n’Umwami wa Cambodia

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y’Umwami iri mu murwa mukuru Phnom Penh, mu rwego rwo kubaha ikaze muri iki Gihugu batangiriyemo uruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu muhango wo kubaha ikaze ku rwego rw’Igihugu, ukurikirwa n’ibiganiro byihariye bagiranye n’Umwami Norodom Sihamoni.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami i Phnom Penh, aho Umwami yakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kubatangiza ku mugaragaro uruzinduko rw’akazi bari kugirira muri Cambodia.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodia ku wa 12 Ugushyingo 2026, bakirwa n’abaturage b’iki gihugu bari baje kubaha ikaze, bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bubifuriza ikaze.

Uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodia, rukaba rubanziriza kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.

Mu gihe cy’uru ruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe kugirana ibiganiro n’abandi bayobozi bakuru ba Cambodia barimo Minisitiri w’Intebe Hun Manet, Perezida wa Sena Hun Sen na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary.

Ibiganiro biteganyijwe bizibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi no kurebera hamwe amahirwe mashya y’ubufatanye, by’umwihariko mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia yari yatangaje ko muri uru ruzinduko hateganyijwe gusinywa amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Aya masezerano aziyongera ku yandi ibihugu byombi bisanzwe bifitanye. Mu Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cambodia, Prak Sokhonn, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano abiri.

Amwe muri yo yashyizeho uburyo bwo kujya habaho ibiganiro n’ubujyanama hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi, mu gihe irindi masezerano ryakuyeho ibisabwa mu ngendo ku bafite pasiporo za dipolomasi n’iz’abakozi ba Leta.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia ni umwanya wo kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi, mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya 20 ya OIF.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + five =