Friday, November 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahagaritse burundu impapuro zita muri yombi Mucacumura wahoze ayobora FDLR

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahagaritse burundu impapuro zita muri yombi Mucacumura wahoze ayobora FDLR

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwemeje ko Sylvestre Mudacumura, wahoze ari Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, yapfuye, ruhita rufata icyemezo cyo gukuraho impapuro zo kumuta muri yombi yari amaze imyaka irenga 10 ashyiriweho, runahagarika burundu kumukurikirana.

Mudacumura yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara yakekwagaho gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2009 na 2010.

Iki cyemezo cyo gukuraho izi mpapuro cyafashwe nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwa ICC, bwamenyesheje urukiko ko Mudacumura yapfuye, bityo rugafata icyemezo cyo guhagarika burundu ikirego yari akurikiranyweho.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2026, ICC yavuze ko amategeko ayigenga atemerera kuburanisha umuntu wapfuye.

Uru Rukiko rwongeyeho ko iki cyemezo gituma ubusabe bwose bw’ubufatanye mu iperereza n’ibindi bikorwa byari bigitegereje gukorwa bijyanye n’iki kirego bitagifite agaciro.

Urukiko rwatangaje ko nyuma yo gusesengura inyandiko n’amakuru byatanzwe n’Ubwanditsi bwarwo n’Ubushinjacyaha, rwasanze nta kimenyetso kigaragaza ko Mudacumura akiriho.

Aya makuru agaragaza ko Mudacumura yishwe mu gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo za DRC (FARDC) cyabaye ku wa 17 Nzeri 2019 cyangwa hafi y’iyo tariki. Mu byo ICC yasesenguye harimo amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru no ku mugaragaro, ndetse n’ibindi bimenyetso byagaragazaga urupfu rwe.

Muri 2012, ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Mudacumura, imukurikiranyeho ibyaha icyenda by’intambara bivugwa ko byakozwe hagati ya Mutarama 2009 na Nzeri 2010, mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, mu burasirazuba bwa DRC.

Ibyo byaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, gukomeretsa abantu bikomeye, kubafata bunyago, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, iyicarubozo, gusenya imitungo, gusahura ndetse no kugaba ibitero bigamije kwambura abantu agaciro.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + fourteen =