Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije gahunda yo gukura izina ry’uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Joseph Kabila, mu mihanda n’ahandi hantu hahurira abantu benshi hirya no hino mu Gihugu, hagahabwa amazina mashya.
Iyi gahunda yatangijwe na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Jacquemin Shabani, wasabye ba Guverineri b’Intara zose gukora ibarura ry’imihanda n’ahandi hantu hose hitiriwe Joseph Kabila, kugira ngo izo nyito zisimbuzwe izindi.
Mu ibaruwa yoherereje aba bayobozi, Shabani yabasabye gukora urutonde rw’imihanda n’ahantu hahurira abantu, haba ahari mu maboko ya Leta cyangwa mu bikorera, hose hakaba hariswe izina ry’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu.
Iyi baruwa yari iherekejwe n’urutonde rw’ahantu 16 hamaze kumenyekana ko hitiriwe Joseph Kabila.
Ba Guverineri bahawe iminsi 30 yo gutanga raporo yemejwe igaragaza aho hantu, banatanga ibitekerezo ku mazina mashya yakwitirirwa aho hantu ubwo hazaba hakuweho izina rya Kabila.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi agaragaje ko nta nzitizi afite kuri iyi gahunda.
Mu mpamvu zagaragajwe muri iyo baruwa, Guverinoma ivuga ko iyi gahunda igamije gushyira mu mateka rusange y’Igihugu ihame ry’uko nta nyungu cyangwa irari rya politiki bishobora gutuma umuntu agambanira igihugu cyangwa agafatanya n’imbaraga z’umwanzi.
Ubutegetsi bwa Congo bushinja Kabila ibyaha bikomeye, bumuziza kwifatanya n’Umutwe wa FRN wahoze ari AFC/M23 wahagarukiye kurwanya ibikorwa bibi byose bikorwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, no kuzahura Igihugu cyaguye mu manga.
Gukuraho amazina yari asanzweho no gushyiraho ibyapa bishya bizakorwa nyuma y’uko inzego zibifitiye ububasha zifashe ibyemezo byemewe n’amategeko bishyiraho amazina mashya.
Iyi gahunda ije mu gihe umubano wa politiki hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ukomeje kurangwa n’umwuka mubi, cyane cyane mu gihe Kabila ashinjwa na Leta ya Kinshasa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
Ni mu gihe Kabila uherutse gushinga umutwe wa FRN, na we ashinja Tshisekedi koreka Igihugu, ndetse akavuga ko ari we zingiro ry’ibibazo uruhuri byugarije iki Gihugu cya Congo kubera ubushobozi bwe bucye mu miyoborere, ndetse no gusahura Igihugu.
RADIOTV10