Friday, November 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyamabanga Mukuru wa OIF Mushikiwabo yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira umuco yiyibutsa ifunguro n’ibinyobwa by’iwabo

Umunyamabanga Mukuru wa OIF Mushikiwabo yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira umuco yiyibutsa ifunguro n’ibinyobwa by’iwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasuye ahamurikirwa umuco n’ubukerarugendo by’u Rwanda mu Mudugudu wa Francophonie (Francophonie Village), uri i Phnom Penh muri Cambodia, aho u Rwanda rwitabiriye inama ya 20 y’uyu muryango.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije ku rubuga rwa X, ruvuga ko ku wa 13 Ugushyingo 2026, ahamurikirwa u Rwanda hakiriye Mushikiwabo n’abandi bayobozi batandukanye, nyuma y’uko Umudugudu wa Francophonie ufunguwe ku mugaragaro.

Muri uru ruzinduko, Mushikiwabo yabonye uko u Rwanda rwateguye kumurika umuco warwo, ndetse n’ibyo igihugu gifite mu bukerarugendo, mu rwego rwo kubimenyesha abashyitsi bitabiriye iki gikorwa.

Uretse kumurika ibyo u Rwanda rukungahayeho, ababyinnyi b’Itorero ry’Igihugu ry’u Rwanda na bo bitabiriye umuhango wo gufungura uyu Mudugudu, berekana imbyino gakondo n’umurage ndangamuco w’igihugu.

RDB yatangaje ko abifuza kumenya byinshi ku muco n’ubukerarugendo by’u Rwanda muri iyi nama iri kubera muri Cambodia batumiwe gusura aho igihugu cyamurikiye ibikorwa byacyo, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Iri murika ribaye mu gihe Cambodia yakiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa, aho u Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye iki gikorwa.

Umudugudu wa Francophonie watangijwe ku mugaragaro na Mushikiwabo afatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, muri pariki ya Wat Botum Watey i Phnom Penh. Uteganyijwe kwakira abashyitsi bagera ku bihumbi 100 mu minsi itanu uzamara.

Ubwo Louise Mushikiwabo yageraga aha hamurikiwe iby’u Rwanda
Itorero ry’u Rwanda na ryo ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura uyu mudugudu

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 8 =