Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yikuye mu matora yo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ikuramo umukandida wayo Juliana Amato Lumumba, wari uhanganye n’abandi barimo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yashyize hanze ku wa 14 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodia, yavuze ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo koroshya ibiganiro bigamije kumvikana ku mukandida umwe ushobora gushyigikirwa n’Ibihugu byinshi.
Guverinoma ya RDC yashimiye Juliana Amato Lumumba ku bushake n’umurava yagaragaje mu kwiyamamaza, inashimangira ko kumukuramo bitagamije gutesha agaciro ubushobozi bwe, ubunararibonye cyangwa uruhare yagize mu gushaka kuyobora OIF.
Iyi Minisiteri yavuze ko yafashe iki cyemezo mu gihe inzira yo gushaka uzayobora uyu muryango yari imaze kugaragaramo kutumvikana hagati y’ibihugu, ivuga ko RDC yahisemo kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirangwa n’ubwumvikane no kugabanya umwuka mubi.
Yagize iti “RDC, nk’igihugu gifite abaturage benshi mu bihugu bikoresha Igifaransa ku isi, ikomeje guharanira Francophonie irangwa n’ubufatanye, yubahiriza amahame yayo, indangagaciro zayo n’ibyifuzo by’abaturage ikorera.”
RDC yibukije ko mu bihe byashize, gushyiraho Umunyamabanga Mukuru wa OIF byagiye bishingira ku bwumvikane hagati y’ibihugu na za Guverinoma biyigize. Yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa gushyigikira umuntu ushobora guhuza ibihugu, gukemura ibibazo uyu muryango ufite no kongera ubushobozi bwawo bwo gukora.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, RDC yatangaje ko yakuyeho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, yiyemeza gushyigikira Dacian Cioloș, umukandida watanzwe na Romania.
Ibi bivuze ko ibihugu byombi byahurije hamwe ku mukandida umwe, mu rwego rwo gushaka uburyo ibihugu bigize OIF byazagera ku bwumvikane bwagutse ku muntu uzayobora uyu muryango.
Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi usanzwe ayobora OIF kuva muri 2019, ari mu bakandida bahatanira gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine. Amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia.
RADIOTV10