Sunday, November 15, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Tshisekedi wa Congo mu Bakuru b’Ibihugu bakiriwe na Mushikiwabo mu gufungura Inama ya OIF

Perezida Tshisekedi wa Congo mu Bakuru b’Ibihugu bakiriwe na Mushikiwabo mu gufungura Inama ya OIF

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari mu Bakuru b’Ibihugu bahawe ikaze n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 20 y’uyu muryango iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia.

Mbere yuko iyi nama itangira, abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa babanje guhabwa ikaze n’umwami wa Cambodia Norodom Sihamoni na Mushikiwabo, uyobora OIF kuva mu 2019.

Perezida Tshisekedi na we ari mu bahawe ikaze muri uyu muhango uhurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, baganira ku bufatanye n’uruhare rw’Igifaransa mu iterambere ry’Ibihugu bigize uyu muryango.

Kwakirwa kwa Tshisekedi muri uyu muhango bibaye mu gihe umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ukomeje kuzamo ibibazo ndetse n’amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF akomeje gukurura impaka za politiki, nyuma yuko Congo iyazanyemo ibi bibazo nk’uko yakunze kubigaragaza aho yagiye izamura ibibazo byayo n’u Rwanda mu bikorwa byose iki Gihugu cyitabira.

Mushikiwabo, Umunyarwandakazi uri gushaka kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, ahanganye n’abandi bakandida barimo Umunya-Romania Dacian Cioloș. Amatora y’uzayobora OIF ateganyijwe kubera muri iyi nama iri kubera i Phnom Penh.

Ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yari yatanze umukandida wayo, ariko imukuramo habura iminsi ibiri gusa ngo aya matora abe, kuko yamukuyemo kuri uyu wa Gatandatu.

Iki Gihugu kandi bivugwa ko kimaze iminsi gishyiraho ibikangisho ko kitifuza ko Umunyarwandakazi akomeza kuyobora uyu Muryango, mu gihe bizwi ko yawukozemo amavugurura ashimwa na buri wese, aho ndetse cyavuze ko gishobora kuwuvamo.

Inama ya 20 ya OIF yahurije i Phnom Penh abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, igamije kuganira ku bibazo bihuriweho n’ibihugu bikoresha Igifaransa, guteza imbere ubufatanye no gushimangira uruhare rw’ururimi rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − sixteen =