Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangiye gusimbuza abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwa gisirikare buzwi nka Operation Shujaa bugamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Iki gikorwa cyo gusimbuzanya abasirikare cyakorewe mu mitwe itatu irimo Batayo ya 2 ishinzwe ibikorwa byo mu misozi (2 Mountain Battalion), Batayo ya 83 na Batayo ya Makindye.
Iki gikorwa cyayobowe na Maj Gen Stephen Mugerwa, uyobora ibikorwa bihuriweho bya Operation Shujaa akaba n’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu misozi muri UPDF.
Mu ijambo yagejeje ku basirikare bari ku kigo cya gisirikare cya Mungamba, mu Ntara ya Ituri, Maj Gen Mugerwa yabashimiye uruhare bagize mu bikorwa byatumye umutwe wa ADF utsindwa ibitero bitandukanye.
Yavuze ko ingabo za Uganda n’iza Congo zifatanyije muri ubu butumwa zashoboye gusunika abarwanyi ba ADF zikabakura kure y’umupaka wa Uganda, by’umwihariko mu gace ka Mwalika Valley.
Yagaragaje ko ibyo bikorwa byagabanyije cyane ibyago by’umutekano muke umutwe wa ADF washoboraga guteza, bikagira uruhare mu kongera umutekano muri Uganda no muri RDC.
Nubwo bimeze bityo, Maj Gen Mugerwa yaburiye abasirikare bagiye gusubira muri Uganda ko akazi katararangira, kuko umutwe wa ADF utarashiraho burundu.
Yabasabye gukomeza kuba maso no kuzirikana ko bagifite inshingano zo kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cyabo.
Yabibukije kandi kwirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, by’umwihariko ubusambanyi, abasaba kwita ku buzima bwabo kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo.
Yagize ati: “Turacyafite inshingano zo kurinda ubusugire n’ubutaka bwa Uganda. Ni yo mpamvu mukwiye kugira ubuzima bwiza.”
Operation Shujaa ni igikorwa cya gisirikare gihuriweho n’ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangijwe mu Ugushyingo 2021 kigamije kurwanya umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

RADIOTV10