Tuesday, November 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Congo iri mu Bihugu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi

Congo iri mu Bihugu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi muri Nzeri 2026, iza ku mwanya wa gatatu n’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 32,69 USD.

Iyi raporo igaragaza uko ubucuruzi bw’ibyo u Rwanda rwohereza hanze bwifashe muri Nzeri 2026, ivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari zo zaje ku mwanya wa mbere mu Bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, bifite agaciro ka miliyoni 64.05 z’amadolari.

U Bushinwa bwaje ku mwanya wa kabiri, aho bwoherejweho ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 51.37 z’amadolari, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakurikiyeho n’ibifite agaciro ka miliyoni 32.69 z’amadolari.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa kane n’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 18.39 z’amadolari, zigakurikirwa n’u Buhinde bwoherejweho ibifite agaciro ka miliyoni 6.68 z’amadolari.

Ibindi bihugu biri mu 10 bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Luxembourg, Malaysia, u Burundi, u Bubiligi na Hong Kong.

NISR igaragaza ko muri Nzeri 2026, ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga bifite inkomoko mu Gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 245.91 z’amadolari, bivuye kuri miliyoni 278.13 z’amadolari muri Kanama 2026, bigaragaza igabanuka rya 11.58%.

Gusa iyo mibare igaragaza izamuka rikomeye iyo igereranyijwe na Nzeri 2025, kuko icyo gihe ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 104.13 z’amadolari. Ibi bivuze ko mu mwaka umwe agaciro kabyo kiyongereyeho 136.17%.

Mu byiciro by’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga muri Nzeri 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byari bifite agaciro ka miliyoni 50.72 z’amadolari, ibikoresho by’ingenzi bitarimo ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyoni 87.32 z’amadolari.

Ibindi byoherejwe mu mahanga birimo amavuta akomoka ku bimera n’amatungo yari afite agaciro ka miliyoni 12.30 z’amadolari, ibikoresho byatunganyijwe n’inganda bifite agaciro ka miliyoni 20.24 z’amadolari, ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 62.33 z’amadolari.

 

Icyuho mu bucuruzi bw’ibyoherezwa n’ibitumizwa cyageze kuri miliyoni 336 USD

NISR igaragaza ko muri Nzeri 2026, icyuho hagati y’agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga n’ibyo rwoherejeyo cyageze kuri miliyoni 336.30 z’amadolari ya Amerika.

Iki cyuho cyiyongereyeho 61.01% ugereranyije na Kanama 2026. Iyo mibare kandi igaragaza ko cyazamutseho 7.8% ugereranyije n’uko byari byifashe muri Nzeri 2025.

Raporo inagaragaza ko agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Nzeri 2026 kiyongereyeho 16.67% ugereranyije na Kanama 2026, naho ugereranyije na Nzeri 2025 kiyongeraho 36.79%.

Ku bijyanye n’ibicuruzwa byinjizwa mu Gihugu byabanje kunyura mu Rwanda bikoherezwa mu bindi Bihugu, bizwi nka Re-exports, agaciro kabyo kagabanutseho 1.85% ugereranyije na Kanama 2026, ariko kiyongeraho 16.40% ugereranyije na Nzeri 2025.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 10 =