Ikigo cya Mobile Money Rwanda Limited (MMRL), gikora serivisi za MTN Mobile Money mu Rwanda, cyashyize Dr. Monique Nsanzabaganwa mu bagize Inama y’Ubutegetsi yacyo, n’abandi babiri bafite ubunararibonye mu nzego z’imari, ikoranabuhanga n’imiyoborere.
Dr. Monique Nsanzabaganwa, wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari mu bashya batatu binjiye mu Nama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited.
Abandi bashya bashyizwe muri iyi nama ni Nikiwe Tanga, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe amategeko muri MTN Group Fintech, na Monzer Ali, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.
Itangazo ry’iki kigo rigaragaza ko izi nshingano nshya zatangajwe ku mugaragaro mu cyumweru gishize, zikaba zigamije gukomeza kunoza imiyoborere, guhanga udushya, guteza imbere serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga no kwagura ibikorwa byacyo mu buryo burambye.
Dr. Monique Nsanzabaganwa afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 25 mu bijyanye n’ubukungu, ivugurura ry’imikorere y’inzego z’imari, igenzura ryazo, kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere ndetse no guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose.
Kuva muri 2011 kugeza muri 2021, yabaye Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, aho yagize uruhare mu gushyiraho uburyo bw’amategeko n’amabwiriza byorohereza ibigo by’itumanaho kwinjira mu bikorwa byo kwishyurana no gutanga serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ibyo byagize uruhare mu guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari kuri telefoni no korohereza abaturage kubona uburyo bwo kubitsa, kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mbere yaho, Dr. Nsanzabaganwa yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu. Nyuma yaje kujya muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho yabaye Visi Perezida wayo.
Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Africa Strategic Investment Alliance (AfSIA). Afite impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ndetse yanahawe impamyabumenyi y’icyubahiro ya Doctor of Commerce.

Abandi bashya binjiye mu Nama y’Ubutegetsi
Nikiwe Tanga, umwe mu bashya bagize Inama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited, ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe amategeko muri MTN Group Fintech, akaba afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu bijyanye n’itumanaho, amategeko, ikoranabuhanga mu by’imari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Ni umunyamategeko wemerewe gukora mu Rukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo. Afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Fort Hare n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi (MBA) yakuye muri Henley Business School Africa.
Undi ni Monzer Ali, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, ufite ubunararibonye bw’imyaka isaga 24 mu bijyanye n’itumanaho, muri yo myaka igera kuri 22 akaba yarayimaze akorera MTN Group.
Mbere yo kuyobora MTN Rwanda, yabaye Umuyobozi Mukuru wa MTN muri Sudani y’Epfo, aho yayoboye ibikorwa by’iki kigo mu bihe byari bigoye, akageza ku izamuka rikomeye ry’ubucuruzi no kunoza serivisi zihabwa abakiriya.
Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri MTN Uganda, aho yayoboye ibikorwa byo kuvugurura ikoranabuhanga byashimiwe mu rwego rw’inganda z’itumanaho.
Ubuyobozi bwa MTN Mobile Money buvuga iki kuri iri shyirwaho ry’abayobozi?
Shivon Byamukama, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited, yavuze ko gushyiraho izi nzobere bigamije gukomeza imiyoborere myiza no kongerera ikigo ubushobozi bwo kugera ku ntego zacyo.
Yagize ati “Gushyira Nikiwe Tanga, Dr. Monique Nsanzabaganwa na Monzer Ali mu bagize Inama y’Ubutegetsi bigaragaza ubushake bwacu bwo kugira ubuyobozi bukomeye, butandukanye kandi bushishoza ku hazaza. Ubunararibonye n’ubushobozi bwabo bizagira uruhare mu kunoza imikorere yacu no gukomeza imiyoborere myiza.”
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, na we yavuze ko ubunararibonye bw’aba bayobozi buzafasha iki kigo kwagura serivisi z’imari z’ikoranabuhanga no kuzigeza ku bantu benshi.
Yagize ati “Mu gihe dukomeza guhanga udushya no kwagura uburyo abantu babona serivisi z’imari z’ikoranabuhanga, inama n’ubuyobozi bwabo bizagira uruhare rukomeye mu gukomeza imiyoborere myiza, gushyiraho icyerekezo cy’ibikorwa byacu no gufungura amahirwe mashya yo gukura mu buryo burambye.”
Yavuze ko ku bufatanye n’aba bayobozi, iki kigo kizabasha kubaka urwego rukomeye kandi rurimo bose rwa serivisi z’imari z’ikoranabuhanga, ruzafasha abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi n’abaturage muri rusange.
RADIOTV10