Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
SIPORO

Amahirwe asigaye angana ate nyuma yuko Amavubi asubiriwe na Mali ikayatsindira i Kigali

Amahirwe asigaye angana ate nyuma yuko Amavubi asubiriwe na Mali ikayatsindira i Kigali

Ku mukino w’umunsi wa 4 mu gushaka itike y’ifikombe cya Afurika cya 2027, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Mali 2-0, ariko iguma ku mwanya wa kabiri nyuma yuko Liberia itsinze Cap-Vert ibitego 2-0, byatumye u Rwanda rugumana icyizere.

Wari Umukino U Rwanda rwari rwakaniye dore ko iyo ruwutsinda rwari kuba rubura inota rimwe gusa ngo rwizere kujya mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha wa 2027.
Mu ikipe y’abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi, Mugisha Gilbert yari yasimbuye Kwizera Jojea wari wajuje amakarita 2 y’imihondo mu gihe Mugisha Bonheur na we yagarutse nyuma yo gusiba match yo muri Mali, aho yari yasimbuye Darryl Nkulikiyimana wari wabanjemo.

Igice cya mbere cy’umukino nticyabereye cyiza u Rwanda kuko rwarushinwe cyane na Mali, cyane ko Mali yanatsinze igitego cyabonetse ku mupira w’umuterekano cyatsinzwe na Modibo Sagnan ku munota wa 27.

Igice cya 2 kigitangira, Amavubi yinjije Abeddy Biramahire asimbura Mugisha Gilbert byari byagoye gusa Mali yatangiye ihusha uburyo bw’igitego ku makosa yari akozwe na ba myugariro b’u Rwanda.
Amavubi yahise ahindura imikinire anabifashwamo n’umurindi w’abafana, maze arema uburyo bwinshi ndetse anasatira Mali ariko kubona inshundura biranga.

Ubwo umukino waganaga ku musozo, Ikipe y’igihugu ya Mali yatsinze igitego cya 2 cya Gaoussou Diarra ku munota wa 88 ku mupira yari ahawe na Mugisha Bonheur awufunze nabi, aho byasaga n’ibirangiye.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Mali, ihita inabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda umwaka utaha.

Ku rundi ruhande, Liberia iri mu rugo yatsinze Cap-Vert ibitego 2-0 byatumye iri tsinda rirushaho gukomera cyane cyane ku ikipe izasoza ari iya 2 nyuma ya Mali.
Yego U Rwanda rwatsinzwe ariko ruracyari ku mwanya wa 2 n’amanota 6, mu gihe Liberia inganya na Cap-Vert amanota 3.

Mu mikino 2 isigaye muri iri tsinda, U Rwanda rurasabwa gutsindamo umwe rukanganya undi kugira ngo ruzabone itike y’igikombe cya Afurika ku nshuro ya 2 mu mateka dore inshuro ya mbere hari muri 2004.

Imikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izaba mu kwezi kwa 3 umwaka utaha wa 2027, U Rwanda rukazasura Liberia i Monrovia hanyuma rukazasoreza i Kigali rwakira Cap-Vert.

Jea Claude HITIMANA

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 10 =