Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwemeje ko buri gukorana n’inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gukora iperereza ku barimu bakekwaho gusaba abanyeshuri b’abakobwa kuryamana na bo kugira ngo babahe amanota, ibintu biherutse gutangazwa n’umwe bikanazamura impaka.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga Kayihura, yatangaje ko uretse RIB, iyi Kaminuza iri gukorana n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda).
Ibi birego byamenyekanye nyuma y’uko umunyeshuri yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga asaba ko yafashwa, avuga ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bakangisha abanyeshuri b’abakobwa kubima amanota mu gihe banze kwemera ko baryamana na bo.
Ibi birego byateje impaka zabaye ndende ubwo Umuvugizi w’iyi Kaminuza, Kabagambe Ignatius yinjiye mu nkundura yo kuvuga ko iri shuri baryambitse icyasha, ashaka kuvuga ko ibyo birego bitayirangwamo, ariko ntaragaze ibimenyetso.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha aya amuru, Dr Didas Muganga Kayihura yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda isanzwe ifite amabwiriza n’uburyo bwo gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange ndetse na ruswa.
Yagize ati “Icyo turimo kugerageza kongeramo imbaraga ni ukwigisha no kugeza aya makuru ku banyeshuri bose mu buryo bwagutse, cyane cyane abashya, ariko ik’ingenzi kurushaho ni ukubereka aho bagomba gutangira amakuru n’uburinzi bazahabwa.”
Muganga yavuze ko Kaminuza iri gukorana na RIB na Transparency International Rwanda kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego byatanzwe, ndetse ababa barahohotewe mu gihe bazaba bamenyekanye, babe bafashwa.
Yongeyeho ko abantu bazagaragaraho uruhare muri ibyo bikorwa bazafatirwa ibihano bijyanye n’amategeko ndetse n’ibijyanye n’amabwiriza ya Kaminuza.
Gusa, ntiyatangaje umubare w’abanyeshuri bamaze gutanga ibirego, niba hari abarimu bamaze kumenyekana bakekwaho ibyo bikorwa cyangwa igihe iperereza rizasorezwa.
Uburyo abanyeshuri basanzwe batangamo amakuru
Dr Muganga yavuze ko abanyeshuri bashobora gutanga amakuru ku myitwarire idahwitse binyuze mu nzira zo gutanga amakuru mu ibanga (whistleblowing) ziri muri buri shami n’amashuri makuru bigize Kaminuza y’u Rwanda.
Yasobanuye ko ubwo buryo bushyigikiwe n’inzego zitandukanye z’imbere muri Kaminuza ndetse n’abafatanyabikorwa bo hanze bashobora gutanga ubufasha mu bibazo birenze ubushobozi bwa Kaminuza.
Yongeyeho ko Kaminuza inategura ibiganiro n’inzego zikorana na yo kugira ngo abanyeshuri bamenye uburenganzira bwabo, serivisi z’ubufasha bashobora kubona ndetse n’inzira bakoresha mu gutanga amakuru ku myitwarire idahwitse.
Amabwiriza ya Kaminuza y’u Rwanda akubiyemo ajyanye n’uburinganire, kurwanya ruswa ndetse n’imikorere yo gutanga no gusuzuma amanota.
Politiki y’uburinganire ya Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho muri 2016, igamije gutuma iri shuri riba ahantu hatarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina yaba ku banyeshuri no ku bakozi.
Iyi politiki inagaragaza uburyo ibirego bigomba gutangwa no gukurikiranwa, ibihano bishobora guhabwa abagaragaweho ibyaha nk’ibyo ndetse n’ubujyanama n’ubufasha bigomba guhabwa ababa barahohotewe, baba abanyeshuri cyangwa abakozi.
Urubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda kandi rugaragaza ko ifite amabwiriza ajyanye no kurwanya ruswa no gutanga amakuru ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Abatanga amakuru bararindwa
Kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane m mpaka ziherutse kuzamuka ku mbuga nkoranyambaga, ni ukumenya niba abanyeshuri bashobora gutanga ibirego ku barimu cyangwa abandi bantu bafite ububasha bubaruta, badatinya guterwa ubwoba, kwihimurwaho cyangwa kugirirwa nabi mu manota.
Dr Muganga yavuze ko Kaminuza ifite uburyo bwo gutanga amakuru mu ibanga, kandi ko ikorana n’inzego zo hanze kugira ngo ifashe abanyeshuri baba bakeneye ubufasha.
Yanagarutse ku buryo ibibazo bijyanye n’amanota bikemurwa, asobanura ko abanyeshuri bafite ibyo batishimiye ku manota bagomba kubinyuza ku bahagarariye abanyeshuri mu ishuri ryabo.
Yagize ati “Ibibazo by’abanyeshuri basaba ko amanota yabo asubirwamo bigomba mbere na mbere gutangwa n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu ishuri, ari bo abanyeshuri bose bafite icyo basaba banyuzaho ibibazo byabo. Ndetse n’igihe cyo gusuzuma impapuro z’ibizamini, akenshi umunyeshuri watanze ikirego aba aherekejwe n’umuyobozi w’ishuri.”
Yasabye abanyeshuri kujya batanga amakuru ku myitwarire idahwitse bakoresheje inzira zashyizweho, ndetse bakamenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza igihe babona hari ibitagenda neza bishobora gutuma ubwo buryo budakora neza.
RADIOTV10