Thursday, November 19, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hari Abashingamategeko ba Amerika bagaragaje impamvu iki Gihugu kitagombaga gufatira Ingabo z’u Rwanda ibihano

Hari Abashingamategeko ba Amerika bagaragaje impamvu iki Gihugu kitagombaga gufatira Ingabo z’u Rwanda ibihano

Abashingamategeko batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, banditse ibaruwa bahuriyeho, banenga ibihano biherutse gufatirwa Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo, ndetse banibutsa ko gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington bireba impande zombi yaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko zombi zikwiye kubazwa inshingano.

Mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w’Imari wa America, Scott Bessent, bashimye uruhare rwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu guhuza u Rwanda na RDC kugira ngo bigere ku masezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere, ariko bagaragaza impungenge ku ngamba zimwe na zimwe zafashwe na Leta ya Amerika zireba u Rwanda.

Aba Bashingamategeko bavuze ko ibikorwa bya dipolomasi by’ubuyobozi bwa Trump, byagejeje ku isinywa ry’Amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ari intambwe ikomeye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu karere.

Bavuze ko guhuza ibihugu byombi no kubishyiriraho urwego rw’amasezerano agamije amahoro arambye byatanze amahirwe akomeye yo kongera umutekano mu karere, guteza imbere ubufatanye mu bukungu no kurengera inyungu za Amerika muri Afurika yo Hagati.

Muri iyi baruwa, bagaragaje ko u Rwanda rwamaze kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu nzira y’amahoro, harimo no kuvana ingabo zarwo muri RDC mu buryo bujyanye n’uko icyo Gihugu na cyo cyashyira mu bikorwa inshingano zijyanye n’umutekano cyiyemeje.

Bavuze kandi ko u Rwanda rukomeje kwitabira ibiganiro bihuriweho bigamije gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’impande zombi.

Basabye ko ikibazo cya FDLR gikemurwa

Aba Basenateri bagaragaje ko imwe mu ngingo z’ingenzi mu kugera ku mahoro arambye mu karere ari uguhashya umutwe wa FDLR, uvuga ko inkomoko yawo ari mu ngabo n’imitwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bavuze ko gukemura ikibazo cy’uyu mutwe ukomeje gufatwa nk’imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda n’akarere ari kimwe mu bintu by’ingenzi biteganywa n’Amasezerano ya Washington.

Bagaragaje ko inshingano ya RDC yo kurandura FDLR itarashyirwa mu bikorwa, bashimangira ko gukemura iki kibazo ari ingenzi kugira ngo amahoro azagerweho kandi arambe.

Iyi baruwa igira iti “Gukemura iki kibazo cy’umutekano kimaze igihe ni ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, kandi ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigomba kubahirizwa kugira ngo amahoro arambye agerweho.”

Aba banyapolitiki bavuze ko kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa neza, bisaba ko ibihugu byombi bikomeza gukorana kandi buri ruhande rukubahiriza ibyo rwiyemeje, mu gihe impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi na zo zifatwa nk’izifite agaciro.

Banenze ibihano Amerika yafatiye u Rwanda

Aba Bashingamategeko bagaragaje ko ibihano Minisiteri y’Imari ya Amerika iherutse gufatira Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Bavuze ko ibyo bihano bishyira ku gitutu uruhande rumwe mu masezerano, mu gihe urundi ruhande rwo rushobora gukomeza kumva ko rufite ubushobozi bwo gushaka igisubizo cya gisirikare aho kubahiriza ibyo rwiyemeje.

Mu ibaruwa yabo bagize bati “Ingamba ziherutse gufatwa, zirimo ibihano bya Minisiteri y’Imari byashyiriweho Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ziri kubangamira uruhande rumwe, mu gihe urundi ruhande rw’amasezerano rusigara rufite imbaraga zo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.”

Basabye ubuyobozi bwa Amerika gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ariko bugaha agaciro kangana ibyo Ibihugu byombi byiyemeje ndetse n’intambwe buri kimwe kimaze gutera.

Bavuze ko gufata impande zombi mu buryo bungana byafasha gukomeza umusaruro wa dipolomasi wagezweho binyuze mu ruhare rwa Perezida Trump, bikongera amahirwe yo kugera ku mahoro arambye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + fourteen =