Umunyarwandakazi Amb. Valentine Rugwabiza, wari Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique anayoboye ubutumwa bw’amahoro bw’uyu Muryango muri iki Gihugu (MINUSCA), yasimbujwe Umunya-Mali Mohamed Ag Ayoya nyuma yo kurangiza imyaka ine.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, ni we watangaje ishyirwa kuri uwo mwanya kwa Ag Ayoya kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Ugushyingo 2026, amugira Intumwa ye yihariye muri Centrafrique ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’ubutumwa bwa MINUSCA.
Loni yashimye Valentine Rugwabiza ku buyobozi yagaragaje muri iyo myaka, inashimangira uruhare yagize mu bikorwa byo gutegura amatora, mu bikorwa byo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, ibiganiro bigamije amahoro no guteza imbere umutekano muri icyo gihugu.
Rugwabiza yagizwe Umuyobozi wa MINUSCA muri Gashyantare 2022, icyo gihe Centrafrique yari igikomeje guhangana n’intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ibibazo bya politiki.
Mu gihe yari amaze kuri uyu mwanya, MINUSCA yakomeje gufasha iki gihugu mu bikorwa by’amatora, gahunda zo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse n’izindi gahunda zigamije gushimangira amahoro n’umutekano.

Uwamusimbuye, Mohamed Ag Ayoya, afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, ubutabazi, guhangana n’ibibazo byugarije ibihugu ndetse n’ubufatanye bugamije iterambere.
Kuva muri Mutarama 2023, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri MINUSCA, anashinzwe guhuza ibikorwa bya Loni muri Centrafrique ndetse n’ubutabazi.
Mbere yo kujya muri ubu butumwa, Ag Ayoya yakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi muri UNICEF, mu bihugu birimo Afghanistan, Somalia, Sudani y’Epfo, Zimbabwe na Guinée.
Muri ibyo bihe, yagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere, birimo no guhangana n’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Valentine Rugwabiza asize amateka mu mirimo itandukanye yakoreye u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Yigeze kuba uhagarariye u Rwanda muri Loni, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse anaba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Uku gushyiraho umuyobozi mushya kubayeho nyuma y’uko akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, ku wa 12 Ugushyingo 2026, kafashe icyemezo cyo kongera igihe cy’ubutumwa bwa MINUSCA kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2027.
Icyo cyemezo cyanajyanye no kugabanya umubare w’abasirikare bemerewe kuba muri ubwo butumwa ndetse no gutegura uburyo buhoro buhoro inshingano zimwe na zimwe zizajya zihererekanywa n’inzego za Centrafrique.
MINUSCA izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kurinda abasivili, gushyira mu bikorwa inzira y’amahoro no kongerera ubushobozi inzego za Leta mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere muri Centrafrique.

RADIOTV10