Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirasubira ku meza y’ibiganiro by’i Genève mu Busuwisi, ziganire ku bibazo bikomeje kugaragara ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Amakuru dukesha Al Jazeera, avuga ko Intymwa z’u Rwanda n’iza DRC , zongera guhurira i Genève mu Busuwisi, kuri uyu wa 19 Ugushyingo, zikaganira ku bibazo bikigaragara hagati y’Ibihugu byombi.
Aya makuru yari yabanje gutangazwa n’ikinyamakuru Africa Intelligence, gusa Al Jazeera yavuze ko itabashije kwigenzurira mu buryo bwigenga niba koko iyo nama iba.
Icyizere cyo gusubukura ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC kije mu gihe Ibihugu byombi bikomeje inzira yo gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere, yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, nyuma y’andi masezerano y’amahoro yari yasinywe ku wa 27 Kamena uwo mwaka.
Muri ayo masezerano, u Rwanda na DRC byiyemeje gukemura ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe, ndetse buri Gihugu kikubaha ubusugire bw’ikindi.
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko guhashya umutwe wa FDLR ari ingenzi mu gukemura impungenge z’umutekano warwo no gushyiraho urufatiro rw’amahoro arambye mu karere.
Mu ijambo yavugiye mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 29 Nzeri 2026, uhagarariye u Rwanda muri uyu muryango, Martin Ngoga, yavuze ko iki Gihugu cyatangiye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Icyakora, yagaragaje impungenge z’uko abarwanyi ba FDLR bagikomeje kuboneka mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse ko bivugwa ko bakorana n’ingabo za Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Ku ruhande rwa DRC, iki Gihugu cyagiye kigaragaza ko hari intambwe cyateye mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR. Muri izo ngamba harimo amasezerano cyatangaje ko cyagiranye n’agace kamwe k’ishami ryitwaje intwaro ry’uwo mutwe, ku wa 28 Nyakanga 2026.
U Rwanda rwagaragaje ko amasezerano agizwemo uruhare n’agace kamwe ka FDLR adahagije kugira ngo byitwe ko ikibazo cy’uwo mutwe cyakemutse, rushimangira ko ubushobozi bwawo bwo gukora ibikorwa bya gisirikare bugomba guhashywa mu buryo bwuzuye.
Nubwo ibihugu byombi bigifite ibyo bitumvikanaho, ibiganiro bya dipolomasi byarakomeje binyuze mu rwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano, ruzwi nka Joint Security Coordination Mechanism.
Uru rwego ruhuza abahagarariye u Rwanda, DRC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Inama zarwo zabaye muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2026, ziganjemo ibiganiro ku mutekano mu Burasirazuba bwa DRC, guhererekanya amakuru, uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no kunoza igenzura ry’ibyo impande zombi ziyemeje.
Nubwo ibiganiro bitarakemura burundu ibyo ibihugu byombi bitumvikanaho, byatanze urubuga rwo gukomeza kuganira no gusobanura uburyo intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano izajya ipimwa.
Uretse inzira ya Washington, hari n’ibindi biganiro bitandukanye Qatar ihuriramo Leta ya Congo n’ihuriro riyobowe na M23. Ibyo biganiro byibanda ku masezerano yo guhagarika imirwano, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
RADIOTV10