Friday, November 20, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko: Ubushomeri, n’igitutu cya sosiyete bikomeje kuba imbogamizi

Ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko: Ubushomeri, n’igitutu cya sosiyete bikomeje kuba imbogamizi

Mu gihe urubyiruko rukomeje gushakisha amahirwe yo kwiga, kubona akazi no kwiteza imbere, hari ibibazo bitagaragarira buri wese ariko bigira ingaruka zikomeye ku mibereho yarwo. Muri byo harimo ihungabana, agahinda gakabije (depression), guhangayika no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Ubuzima bwo mu mutwe ni imwe mu nkingi z’ubuzima bw’umuntu, ariko mu muryango nyarwanda haracyagaragara imyumvire ituma bamwe mu rubyiruko batinya kuvuga ibibazo bahura na byo cyangwa gushaka ubufasha bw’inzobere.

Mu kiganiro na TUZA BIKORIMANA Claudette, umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubumenyi bw’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (Clinical Psychology) muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda), yagarutse ku bibazo bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko, birimo ubushomeri, ubukene, igitutu cy’imiryango n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

Yagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ari ikibazo gikwiye kwitabwaho, kuko hari abagaragara nk’abishimye imbere y’abandi, nyamara imbere muri bo bahanganye n’ibibazo bikomeye batabasha gusangiza abandi.

Ubushomeri n’ubukene mu bitera guhangayika no kwiheba

Kubura akazi ni imwe mu mbogamizi zikomeye urubyiruko ruhura na zo. Uretse ingaruka ku mibereho n’ubushobozi bwo kwibeshaho, ubushomeri bushobora gutuma umuntu atakaza icyizere, akumva adafite aho agana cyangwa ko nta gaciro afite.

Ku rubyiruko rumara igihe rushakisha akazi ntirukabone, bishobora gutuma rutangira gushidikanya ku bushobozi bwarwo, cyane cyane iyo rwari rwiteze ko kurangiza amashuri bizahita biruhesha amahirwe ku isoko ry’umurimo.

Ubukene na bwo bwongera uyu mutwaro. Guhora uhangayikishijwe no kubona ibiribwa, kwishyura ubukode, kwivuza cyangwa kwishyura imyenda bishobora gutuma umuntu ahora mu mihangayiko idashira.

Igitutu cy’imiryango n’igereranya ku mbuga nkoranyambaga

Ikindi kibazo gihangayikisha urubyiruko ni igitutu gituruka ku babyeyi, inshuti n’umuryango mugari.

Hari abitezwaho gutsinda mu ishuri, kubona akazi bakirangiza, gushaka urugo cyangwa kugira amafaranga menshi mu gihe runaka. Iyo batageze ku byo abandi babategerejeho, bashobora kumva ko batsinzwe mu buzima.

Ku rundi ruhande, imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, Facebook na X na zo zigira uruhare rukomeye mu buzima bw’urubyiruko. Nubwo zifasha abantu gusangira ubumenyi no kubona amahirwe, zishobora no gutera kwiheba igihe umuntu ahora yigereranya n’ubuzima abandi berekana kuri izo mbuga.

Kuki ibibazo byo mu mutwe bigifatwa nk’intege nke?

Mu miryango imwe n’imwe, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biracyafatwa nk’intege nke, ubunebwe cyangwa ikibazo umuntu agomba kwikemurira wenyine.

Iyi myumvire ituma abafite ibibazo batinya kubivuga, kubera gutinya gucibwa urubanza, gusekwa cyangwa gufatwa nk’abantu badashoboye kwihanganira ibibazo by’ubuzima.

Nyamara, ubuzima bwo mu mutwe ni ingenzi kimwe n’ubuzima bw’umubiri. Umuntu ashobora guhura n’ibibazo by’amarangamutima n’imitekerereze bikamugiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi, kandi ashobora gukenera ubufasha bw’inzobere.

N’ufite akazi n’amafaranga ashobora guhura n’ibibazo byo mu mutwe

Hari imyumvire ivuga ko umuntu ufite akazi, umushahara cyangwa umutungo adashobora kugira ibibazo bikomeye byo mu mutwe. Nyamara, uko umuntu agaragara inyuma si ko buri gihe aba ameze imbere.

Umuntu ashobora gukomeza gukora, kwishyura ibikenewe, guhura n’inshuti no guseka, ariko imbere muri we afite umunaniro ukabije, guhangayika cyangwa kwiheba.

Mu gufasha abantu nk’abo, ni ngombwa kubatega amatwi nta kubacira urubanza, kubereka ko batari bonyine no kubashishikariza kugana abajyanama cyangwa abaganga b’inzobere.

Ni izihe ngamba zikwiye gufatwa?

Gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko bisaba uruhare rw’inzego zitandukanye zirimo imiryango, amashuri, inzego z’ubuyobozi n’ibitangazamakuru.

Harakenewe ubukangurambaga butanga ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe, serivisi z’ubujyanama zegerezwa urubyiruko, ndetse n’ahantu rushobora kuganirira inzobere rutikanga gucibwa urubanza.

Ababyeyi n’abarimu na bo bakwiye guha urubyiruko umwanya wo kuvuga ibibazo ruhura na byo, aho kurushyiraho igitutu gikabije cyangwa kurugereranya n’abandi.

Ubutumwa ku rubyiruko

Ubuzima ntibugira umuvuduko umwe kuri buri muntu. Kuba undi muntu yarabonye akazi, yarashatse urugo cyangwa yarageze ku ntego runaka mbere yawe ntibivuze ko wowe watsinzwe.

Ni ngombwa kumenya agaciro kawe, kwirinda kwigereranya n’abandi no kwemera ko hari igihe umuntu ashobora kunanirwa cyangwa gukenera ubufasha.

Ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho nk’uko twita ku buzima bw’umubiri. Gufasha umuntu utari mu bihe byiza bishobora gutangirira ku kumwumva, kumuba hafi no kumushishikariza gushaka ubufasha bukwiye.

Kuko kugira akazi, amafaranga cyangwa kugaragara nk’uwishimye ntibivuze ko umuntu afite amahoro yo mu mutima.

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 6 =