Friday, November 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umutwe ushyigikiwe na Iran warashe misile ku nyubako ndende inakoreramo ikigo cy’Igihugu muri Arabie Saoudite

Umutwe ushyigikiwe na Iran warashe misile ku nyubako ndende inakoreramo ikigo cy’Igihugu muri Arabie Saoudite

Inyubako ndende kurusha izindi mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite, i Riyadh, inakoreramo Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari (Public Investment Fund – PIF), yagabweho igitero cy’Aba- Houthi, mu gihe iki gihugu gikomeje guhura n’ibitero by’uyu mutwe wo muri Yemen ushyigikiwe na Iran.

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Arabie Saoudite rwatangaje ko igitero cyagabwe ku nyubako iherereye mu gace k’imari ka Riyadh cyangije ibice bitandukanye byayo ndetse n’inyubako ziyegereye, ariko nta muntu wahitanywe cyangwa ngo akomereke.

Iyi nkuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta, SPA, byasohoye ifoto igaragaza ko inyubako yagabweho igitero ari PIF Tower

Umutwe w’ Aba- Houthi watangaje ko wagabye ibitero bibiri ku gace k’imari ka Riyadh kuri uwo munsi, icya mbere kikaba cyabaye mu rukerera, ikindi kigakorwa mu masaha y’umugoroba.

Uyu mutwe kandi wavuze ko wagabye ibitero ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid kiri i Riyadh, ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Khamis Mushait mu Majyepfo ya Arabie Saoudite, ndetse no ku ruganda rukora ibikomoka kuri peteroli rwa SADAF Petrochemical Company, ruherereye i Jubail mu Ntara y’Uburasirazuba.

Icyakora, ubutegetsi bwa Arabie Saoudite ntibwari bwemeza ayo makuru y’ibindi bitero ubwo iyi nkuru yatangazwaga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saoudite yatangaje ko iki gihugu gifite uburenganzira bwo gufata “ingamba zose zikenewe” mu rwego rwo kurinda ubusugire bwacyo, abaturage n’imitungo y’igihugu.

Igitero cyangije cyane PIF Tower, aho ibirahure byo ku magorofa agera ku munani byamenetse, ndetse n’ibice bimwe by’inkuta zayo z’inyuma zikozwe mu byuma bikagorama.

Ni ubwa kabiri mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri igitero cy’ Aba- Houthi cyangije inyubako ikomeye mu gace k’imari ka Riyadh. Ku wa 8 Ugushyingo 2026, na bwo inyubako ikoreramo ikigo cya Leta gishinzwe peteroli, Aramco, yagabweho igitero.

Nyuma y’iki gitero, agace ka King Abdullah Financial District, karimo inyubako nyinshi z’ibigo by’imari, kafunzwe ntihagira abahasura.

Amakuru yatanzwe n’abantu batatu bazi ibyabaye avuga ko iyo nyubako yatewe na misile yarashwe n’Aba- Houthi. Ihuriro ry’ingabo ziyobowe na Arabie Saoudite zirwanya Aba- Houthi na ryo ryatangaje ko ryahagaritse “iterabwoba rya misile” yari yerekejwe i Riyadh, ariko ibice byayo bigwa hasi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − thirteen =