Friday, November 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umunyapolitiki wabaye mu nzego zo hejuru muri Congo yashyize hanze amakuru y’ibiri kubera muri Minembwe

Umunyapolitiki wabaye mu nzego zo hejuru muri Congo yashyize hanze amakuru y’ibiri kubera muri Minembwe

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo wahoze mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatabarije abaturage bo muri Minembwe nyuma y’ibitero byo mu kirere biri kugabwa n’ingabo za Congo n’iz’u Burundi, birimo ibikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Nyarugabo yavuze ko Minembwe ikomeje kugabwaho ibitero, asobanura ko ibyo bikorwa byibasiye ahatuwe n’abaturage ndetse n’inyubako zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye.

Yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026 ahagana saa mbiri n’iminota irindwi z’umugoroba, indege z’intambara za FARDC zagabye igitero mu mudugudu wa Kiziba, hafi y’urusengero rw’Abametodisiti, utari kure y’ikibuga cy’indege n’ibitaro bikuru bya Minembwe.

Nyarugabo yavuze ko icyo gitero cyakomerekeje bikomeye umwana w’umukobwa witwa Kadede Sibomana, ufite imyaka ine, kikamusiga yenda gushiramo umwuka

Yavuze ko uwo mwana yahise ajyanwa mu bitaro, ariko ko muri ibyo bitaro nta miti ihari kubera ibyo yise ibikorwa byo kuzitira Minembwe by’ingabo za Congo n’iz’u Burundi.

Nyarugabo yavuze ko nyuma y’iminota 44, ahagana saa mbiri n’iminota 51 z’ijoro, indi bombe yaguye mu gace ka Madegu, muri Minembwe Centre, aho yavuze ko na ho hari haragabwe ikindi gitero ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo.

Yavuze ko icyo gitero cyasenye burundu amazu menshi, arimo inyubako ikoreramo Radio Tuungane, radiyo y’abaturage, n’iy’umuryango utegamiye kuri Leta wa APDIK. Andi mazu yasenyutse ni ayabagamo abaturage.

Nyarugabo yanenze ibisobanuro byari byatanzwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo nyuma y’ibitero byo ku wa Kabiri, avuga ko yemeye ko ibisasu byaturutse ku ngabo za Leta, ariko akavuga ko mu mashuri yagabweho ibitero hari intwaro zahabitswe n’umutwe wa FRN.

Yibajije icyo ubuyobozi bwa Congo bushobora kongera kuvuga ku byabaye, agaragaza ko bitumvikana ukuntu umwana w’imyaka ine n’inyubako ya radiyo byafatwa nk’ibikoresho bya gisirikare.

Yagize ati “Ni iki kindi muza guhimba uyu munsi? Ese muzavuga ko umwana w’imyaka ine na radiyo ari ibikoresho bya gisirikare? Biteye isoni.”

Uyu munyapolitiki yanenze uburyo ibitero byibanda ku bice bituwe n’abaturage, aho yavuze ko ingabo za Congo n’abazifasha zireka imirongo y’urugamba iri i Rugezi, Gipimo n’ahandi, ahubwo zikagaba ibitero ku mazu y’abaturage, amashuri, amaradiyo, ibitaro n’insengero.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bidashobora gutuma uruhande rubikora rutsinda intambara, ashimangira ko amategeko agenga intambara agomba kubahirizwa.

Ati “Intambara igira amategeko. Hari n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara. Ibyo mukora ni ubugome gusa.”

Nyarugabo kandi yanenze abantu n’imiryango avuga ko bafite ubushobozi bwo kugira icyo bavuga ku bibera muri Minembwe ariko bagahitamo kuruca bakarumira. Yavuze ko guceceka imbere y’ibikorwa nk’ibyo ari uburyo bwo kubishyigikira.

Yagarutse kandi ku bantu bagaragaza ibitekerezo byabo ku butumwa bwe batabanje gusobanukirwa n’uburemere bw’ibivugwa, ashimangira ko hari abumva ububabare bw’abandi ari uko na bo bwageze mu miryango yabo.

Nyarugabo yavuze ko yizera ko Minembwe n’Abanyamulenge bazakomeza kubaho, ariko ashimangira ko abakoze ibyo bikorwa bazabibazwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − two =