Ubwo mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB haberaga igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abana bavuka batagejeje igihe, hagarutswe ku mbogamizi ababyeyi babyara abana batagejeje igihe bahura na zo, zirimo kubura ubushobozi bwo gukomeza kubitaho nyuma yo kuva mu bitaro ndetse n’imyumvire ya bamwe ibabona nk’abana batuzuye.
Mukanibarebe Christine ni umubyeyi wabyaye abana babiri b’impanga bavuka batagejeje igihe avuga ko mu bitaro bya CHUB yafashijwe umwana we akabaho yitabwaho bihagije ariko nyuma yo kuva mu bitaro gukomeza kumwitaho ntibyamworoheye, bitewe n’ibyo aba akeneye kugira ngo abana bakomeze gukura neza.
Ati “abana banjye bavutse ari impanga bavuka igihe kitageze mporana impungenge z’uko bazakura bitewe nuko bisaba ubushobozi buri hejuru. Hari igihe uba ukeneye kumubonera ibyo byose muganga yakugiriye inama, ariko ubushobozi bukaba buke. Bisaba kwihangana no gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana akomeze kubaho neza.”
Undi mubyeyi witwa Mukamanzi Claudine avuga ko amagambo amwe n’amwe abantu bavuga ku bana bavuka batagejeje igihe na yo ashobora guca intege ababyeyi.
At “Hari abantu bakubwira ko umwana wavutse igihe kitageze atazakura neza cyangwa ko atazabaho. Amagambo nk’ayo arakubabaza, ariko ukomeza kugira icyizere ko umwana wawe azakura neza nk’abandi.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ireme ry’ubuvuzi, Dr. NTIHUMBYA Jean Baptiste, avuga ko kutitabira kwipimisha inda uko bikwiye biri mu bishobora kugira uruhare mu kuvuka kw’abana batagejeje igihe, nubwo hari n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora kubitera.
Yagize ati “Kutitabira kwipimisha inda uko bikwiye biri mu bishobora kugira uruhare mu kuvuka kw’abana batagejeje igihe, kuko hari ibibazo by’ubuzima bishobora kutamenyekana hakiri kare. Icyakora, hari n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora gutuma umubyeyi abyara umwana igihe kitageze.”
Asaba kandi abagore batwite kwitabira gahunda zo kwipimisha inda no gukurikiza inama bahabwa n’abaganga, kugira ngo ibibazo bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abana mu kaga bibashe kumenyekana hakiri kare.
Ku bijyanye n’imyumvire ya bamwe ku bana bavuka batagejeje igihe, Dr. NTIHUMBYA avuga ko aba bana bashobora gukura neza iyo bahawe ubuvuzi bukwiye kandi bagakomeza gukurikiranwa n’abaganga.
Yagize ati “Umwana wavutse atagejeje igihe na we afite amahirwe yo gukura neza iyo ahawe ubuvuzi bukwiye kandi agakomeza gukurikiranwa. Ntabwo dukwiye kumufata nk’umwana udashoboye gukura cyangwa utuzuye, ahubwo dukwiye kumuha urukundo n’ubufasha nk’abandi bana.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko buri mwaka mu Rwanda havuka abana bagera ku bihumbi 35 batagejeje igihe, bivuze ko umwana umwe muri 10 bavuka aba yavutse mbere y’igihe cyagenwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) risobanura umwana wavukanye igihe kitageze nk’uvutse mbere y’uko inda igira ibyumweru 37 byuzuye.

RADIOTV10