Umutwe wa FRN watangaje ko wahanuye indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gitondo cyo ku wa 22 Ugushyingo 2026, ubwo yari igiye kugaba ibitero mu gace ka Minembwe, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho yavuze ko indege yahanuwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ubwo yari yiteguye kurasa kuri Minembwe.
Kanyuka yavuze ko uyu mutwe ukomeje gukurikirana no kumenyesha Abanye-Congo ndetse n’umuryango mpuzamahanga ibyo uvuga ko ari ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati “Dukomeje kumenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse no kwaguka no gukaza umurego kw’intambara bushora igihugu.”
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko indege y’intambara bahanuye yari igiye kugaba igitero kuri Minembwe.
Kanyuka kandi yagaragaje amashusho yafashwe ubwo iyi ndege yari imaze guhanurwa, yanguritse bikomeye bigaragara ko yaguye mu mashyamba.
Muri iri tangazo, FRN yashyize hanze amafoto y’ibyo yavuze ko ari ibisigazwa by’indege y’intambara yahanuwe. Icyakora, ntiyatangaje ubwoko bw’iyo ndege, aho yahanuwe cyangwa uburyo yahanuriwe.
Ku mbuga nkoranyambaga kandi hagaragaye amashusho y’abarwanyi ba FRN bari kumwe n’uwo bivugwa ko ari umucancuro wari muri iyi ndege yakomeretse bamaze kumupfuka.

RADIOTV10