Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yongeye gushimangira ko kurandura umutwe wa FDLR biri mu by’ingenzi mu gushaka umuti urambye w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabigarutseho mu nama y’Ihuriro Aswan Forum yabereye mu Misiri, aho ku munsi wa mbere wayo yitabiriye ibiganiro by’itsinda byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Building Sustainable Peace in the Great Lakes Region” cyangwa “Kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yavuze ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakenewe gukemura imizi y’ibibazo by’amakimbirane, irimo ikibazo cy’umutwe wa FDLR.
Yashimangiye kandi ko impande zose zifite uruhare mu masezerano y’Amahoro ya Washington zigomba kubahiriza ibyo ziyemeje, agaragaza ko ayo masezerano azatanga umusaruro ari uko impande zose zujuje inshingano zazo ndetse n’abahuza bagakora batabogamye nk’uko bikomeje kugaragara.
Leta Zunze Ubumwe za America zagize uruhare mu gutuma aya masezerano agerwaho, zitungwa agatoki kubogama, aho iki Gihugu cyakomeje gufatira u Rwanda ibihano kirushinja kurenga ku masezerano, mu gihe DRC nta bihano irafatirwa nyamara ari yo iza ku isonga mu kurenga ku biteganywa n’amasezerano.
Ibi kandi biherutse no kugaragazwa n’Abasenateri batatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America bandikiye Guverinoma y’Igihugu cyabo, bayisaba gusubiramo iby’ibihano ifatira u Rwanda, ndetse no kureba ku ruhande rwa DRC kuko na rwo rurenga ku masezerano.
Muri iriya nama yabere mu Misiri, Minisitiri Biruta yavuze ko amahoro adashobora kugerwaho mu gihe hari uruhande rutubahiriza ibyo rwiyemeje cyangwa abahuza batagaragaza kutabogama mu gufasha impande zombi.

Ku kwakira abimukira
Ku munsi wa kabiri w’iyo nama, Minisitiri Dr. Vincent Biruta yitabiriye ikiganiro cyibanze ku kibazo cy’abimukira bashakirwa Ibihugu bibakira, inshingano z’Ibihugu n’ubufatanye mu kugishakira ibisubizo.
Muri icyo kiganiro, Dr. Biruta yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwakira no gucunga impunzi n’abasaba ubuhungiro, anasobanura ibisubizo bishya Igihugu gikoresha mu guhangana n’abimukira binjira cyangwa bakagenda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagaragaje kandi akamaro k’ubufatanye n’Ibihugu by’u Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gushakira hamwe ibisubizo birambye kuri iki kibazo.
Dr. Biruta kandi aherutse guhagararira u Rwanda mu gikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro gahunda iki Gihugu kigiye kugirana n’Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi biteganya kohereza mu Rwanda abimukira bimwe burundu uburenganzira bwo kubibamo, aho biteganyijwe ko aba mbere bazoherezwa umwaka utaha.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izatangirana n’abantu 100, aho izareba gusa abantu bafite imyaka y’ubukure, bashobora kuzagera mu Rwanda bakaruturamo nk’abandi Baturarwanda, cyangwa ababishaka bagasubira mu Bihugu byabo, cyangwa hakagira abandi bazakirwa n’ibi Bihugu bizababemera.
RADIOTV10