Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uwahoze mu ngabo zidasanzwe za America aravugwa mu bufasha bwo gukoresha indege z’intambara z’igisirikare cya Congo

Uwahoze mu ngabo zidasanzwe za America aravugwa mu bufasha bwo gukoresha indege z’intambara z’igisirikare cya Congo

Icukumbura ryakozwe ryagaragaje ko uwahoze mu ngabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Umunya-Afurika y’Epfo, bari inyuma y’ubufasha buhabwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’iki Gihugu, birimo gukusanya amakuru y’ubutasi no kugaba ibitero byo mu kirere.

Ni icukumbura ryakozwe na Conspiracy Tracker Great Lakes, rivuga ko Steven Patrick Shaulis wahoze mu mutwe udasanzwe w’Igisirikare cya America, ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo, Craig Barry Munro, batanga ubwo bufasha kuri FARDC.

Iri perereza rikurikiye ihanurwa ry’indege yo mu bwoko bwa Cessna hafi ya Minembwe, ryakozwe n’umutwe wa FRN ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2026, aho umwe mu barokotse yari umupilote wo muri Afurika y’Epfo.

Umutwe wa FRN wavuze ko abarwanyi bawo ari bo bahanuye iyo ndege ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bayishinja kuba yari igiye kugaba igitero ku baturage.

Iperereza rivuga ko Shaulis na Munro ari bo bakoresha indege ya Cessna Caravan ikorera i Kalemie, mu bikorwa byo kugenzura ibibera ku butaka no gushyigikira ibitero byo mu kirere bya FARDC. Iyo ndege ngo yahinduwe kugira ngo ishobore gutwara ibisasu bya misile.

Iryo perereza rivuga kandi ko Shaulis yagiranye amasezerano na Guverinoma ya RDC muri Gashyantare 2025 yo gufasha FARDC mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’Igihugu. Ayo masezerano yavugwagamo ko yari kuzabona kajugujugu za Mi-24 n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi.

Usibye iyo Cessna, Shaulis na Munro banakoresha indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 727, binyuze muri kompanyi ya Contractor Airways, mu gutwara ibikoresho bifasha ibikorwa bya FARDC. Bateganyaga kandi gukoresha indege nini yo mu bwoko bwa Ilyushin IL-76.

Amateka ya Shaulis mu bikorwa bya gisirikare

Iperereza ry’Ibiro Ntaramakuru Reuters ryakozwe muri Nyakanga 2026 ryagaragaje ko Shaulis, ufite imyaka 63, yahoze mu ngabo zidasanzwe za Amerika, akaba yarashinze kompanyi ya CADG mu 2002. Iyo kompanyi yakoze imishinga irimo kubaka ibikorwa remezo by’ingabo za Amerika muri Afghanistan no muri Kenya.

Reuters kandi yagaragaje ko indege zifitanye isano na kompanyi ze zakoreshwaga mu gutwara ibikoresho ku bibuga by’indege byifashishwaga n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) muri Sudani, ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi mu karere ka Darfur. Icyakora, Reuters yavuze ko itabonye ibimenyetso byerekana ko Shaulis cyangwa kompanyi ze bashyizweho ibihano cyangwa bashinjwe ibyaha n’inzego zibifitiye ububasha.

Iperereza rya Conspiracy Tracker Great Lakes rinavuga ko ibikorwa by’abo bantu bifitanye isano n’amahugurwa y’abapilote ba kajugujugu z’Ingabo z’u Burundi i Bujumbura, ndetse n’ibigo bifitanye isano w’Umunyamerika Erik Prince, washinze kompanyi y’abacanshuro ya Blackwater.

Prince n’ibigo bifitanye isano na we byavuzwe mu bikorwa bijyanye n’umutekano w’amabuye y’agaciro, ibikoresho bya gisirikare no gufasha ibikorwa bya gisirikare bya Kinshasa byo kurwanya FRN mu burasirazuba bwa DRC.

Iri perereza ritanga ishusho y’uruhare rw’abanyamahanga n’indege zabo mu gufasha FARDC mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe imirwano ikomeje no mu bice bituwe cyane birimo Minembwe.

Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, aherutse gushinja ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya DRC gukaza ibitero mu kirere muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, avuga ko hari abasivili barimo abagore n’abana bishwe cyangwa bagakomereka.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =