Umuhanzi Shukuru Nshimiye ni umwe mu binjiye mu muziki ariko byumwihariko ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ashyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Ndengera.’
Iyi niyo ndirimbo ya mbere y’umuhanzi Shukuru, avuga ko kuza mu muziki ari ibintu yari afite mu nzozi ze ariko abanza kubikora aririmba mu rusengero.
Nyuma nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira gukora ku giti cye kuko yabonaga ko nawe akeneye gutanga umusanzu we binyuze mu bihangano bye agasakaza ubutumwa bwiza bw’Imana.
Ati “Mbere na mbere ndi umu-Kristo, nkunda gusenga no kuririmba, ikindi nkunda kuramya no guhimbaza Imana Nibyo byatumye mpitamo gukora umuziki kugira ngo ngeze ubutumwa bwiza kure.”
Akomeza avuga ko umwihariko we mu muziki uzaba urimo kuvanga injyana zitandukanye harimo gakondo abihuza n’umuziki ugezweho muri iyi minsi ku buryo buri wese yawisangamo.
Ati “Ubirebye iyi ndirimbo ya mbere nakoze, ifite umudiho w’injyana ya gakondo, ikaba ifite ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana ariyo yonyine yagutabara ikakurengera mu bibazo byose waba urimo mugihe ufite umutima uciye bugufi.”
Uyu muhanzi akaba asaba Abanyarwanda gukunda umuziki we kuko ari no gutegura izindi ndirimbo zitandukanye harimo nizo yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Iyi ndirimbo nshya yatunganyijwe na Producer Evydecks mu buryo bw’amajwi, amashusho atunganywa n’uwitwa K Justin. Ababyinnyi bayigaragayemo akaba ari abagize itorero Imena.


RADIOTV10