Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Uwamenyekanye muri Miss Rwanda Mwiseneza Josiane yarangije kaminuza

Uwamenyekanye muri Miss Rwanda Mwiseneza Josiane yarangije kaminuza

Mwiseneza Josiane wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, ni umwe mu basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’iyamazabikorwa no gushaka amasoko (Marketing).

Mwiseneza Josiane yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yahagarariye Intara y’Iburengerazuba akegukana ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane.

Uyu mukobwa ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo muri muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), aho yayigaga mu ishami ryayo riherereye mu Karere ka Musanze.

Mwiseneza yavuze ko kurangiza amasomo ari ibyishimo bikomeye kuri we, akaba abifata nk’intambwe nshya mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuri njye, ntekereza ko iyi ari indi ntambwe nteye mu buzima bwanjye. Ndashimira buri wese wambaye hafi kandi nizeye ko na bo batewe ishema nanjye uyu munsi.”

Mwiseneza Josiane ari mu byishimo byo kurangiza kaminuza

Yagarutsweho cyane muri Miss Rwanda ya 2019, aho byumwihariko yashimishije benshi ubwo yagaragazaga umuhate wo kwitabira iri rushanwa.

Ni nyuma yuko icyo gihe yari yakoze urugendo rurerure n’amaguru ajya mu majonjora yo mu ntara. Ibi byatumye inkuru ye ikundwa na benshi, bamugaragariza urukundo n’inkunga byamufashije kugera ku ikamba rya Miss Popularity.

Nyuma y’irushanwa, Mwiseneza yagiye agaragara mu bindi bikorwa by’imyidagaduro, dore yari umwe mu bavugwagamo cyane, ariko nyuma aza kubireka ntiyakongera kugaragara mu itangazamakuru, ahitamo kwibanda ku masomo ye.

Josiane ni umwe mu bagarutsweho cyane muri Miss Rwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =