Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yatangiye gukurikirana amakuru y’umupilote bivugwa ko akomoka muri iki Gihugu wafashwe n’umutwe wa FRN mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo guhanura indege y’intambara ya FARDC, kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’ubwenegihugu bwe.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Afurika y’Epfo, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2026, ivuga ko yamenye amakuru y’ifatwa ry’uyu muntu, ariko ko ubwenegihugu bwe butaremezwa burundu.
Iyi Minisiteri yavuze ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo, ibinyujije mu nzego zibishinzwe no mu nzira za dipolomasi, iri gukora ibishoboka kugira ngo imenye neza imiterere y’iki kibazo n’aho uyu muntu ahuriye n’iki Gihugu.
Iyi Minisiteri kandi yibukije ko amategeko ya Afurika y’Epfo abuza abaturage bayo kwishora mu bikorwa by’ubucancuro mu ntambara zibera mu bindi Bihugu.
Itegeko ryerekeye kubuza ibikorwa by’abacancuro no kugenzura ibikorwa bimwe na bimwe mu Bihugu birimo intambara ryo muri 2006, rishyiraho ibihano ku baturage ba Afurika y’Epfo bishora muri ibyo bikorwa.
Guverinoma y’iki Gihugu yongeye gushimangira ko ishyigikiye ko amakimbirane akomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC akwiye gukemurwa binyuze mu nzira y’amahoro, ivuga ko ikomeje gushyigikira imbaraga z’Ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga zigamije kugarura amahoro, umutekano n’ituze rirambye muri aka karere.
Uyu mupilote bivugwa ko ari Alexander Villette, Umunyafurika y’Epfo w’imyaka 33, yafashwe na FRN ku wa 22 Ugushyingo 2026 nyuma y’uko indege ya Cessna 208 yarimo irashwe.
FRN yavuze ko iyo ndege yari igiye kugaba ibitero mu bice bituwe byo mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Villette ni we wenyine warokotse mu bantu bane bari muri iyo ndege, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa FRN, Oscar Balinda.
RADIOTV10