Thursday, November 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nduhungirehe yasubije Umudepite w’u Bufaransa wakoresheje imvugo idakwiye kuri gahunda y’abimukira bazoherezwa mu Rwanda

Nduhungirehe yasubije Umudepite w’u Bufaransa wakoresheje imvugo idakwiye kuri gahunda y’abimukira bazoherezwa mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyo Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Prisca Thevenot, yavuze ku mugambi w’u Rwanda wo kwakira abimukira bimwe ubuhungiro i Burayi, akosora imvugo yakoresheje ko abo bantu bazacumbikirwa mu nkambi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yagaragaje ko uwo mudepite atumva neza uyu mushinga, anavuga ko ashaka kuyobya Abafaransa ku cyerekezo n’intego z’u Rwanda muri gahunda yo kwakira abo bimukira.

Yagize ati “Kuvuga ko inyubako u Rwanda rwateguye kwakiriramo abimukira bangiwe ubuhungiro mu Burayi ari ‘inkambi’ zidakwiye ikiremwamuntu, bigaragaza ko waba utazi neza umushinga uri gutegurwa cyangwa se ubeshya Abafaransa ku buryo bweruye.”

Prisca Thevenot yari yagaragaje impungenge zishingiye ku burenganzira bwa muntu, ku bijyanye n’inyubako u Rwanda ruzifashisha mu gucumbikira abo bimukira, aho yakoresheje inyito y’inkambi.

Mu kumusubiza, Nduhungirehe yasobanuye ko abo bimukira bazahabwa aho kuba by’agateganyo ndetse n’ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda.

Yatanze urugero rw’abimukira barenga 3 200 bakomoka muri Afurika bari baragizwe ingwate muri Libya, u Rwanda rwakiriye kuva mu 2019 binyuze muri gahunda yo kubafasha kunyura mu Gihugu by’agateganyo.

Yavuze ko 80% by’abo bimukira bamaze kwimurirwa mu bihugu by’u Burayi na Amerika ya Ruguru, mu gihe abandi bafashijwe kwinjira mu buzima bw’u Rwanda.

Nduhungirehe yagize at: “U Rwanda rwakiriye abimukira barenga 3.200 bo muri Afurika bari baragotewe muri Libya. 80% muri bo bimuriwe mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru, mu gihe abandi binjijwe mu buzima bw’u Rwanda.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwakiriye kandi impunzi zisaga ibihumbi 140 zituruka mu Bihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Yasobanuye ko politiki y’u Rwanda yo kwinjiza impunzi mu buzima bw’igihugu, yashimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), igamije kuzifasha kubona ibyangombwa, kwiga cyangwa guhabwa amahugurwa y’imyuga no kugira uruhare mu buzima bw’igihugu, aho kuzifungirana mu nkambi.

Minisitiri Nduhungirehe yanibukije ko muri 2021, ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi i Kabul muri Afghanistan, u Rwanda rwakiriye abanyeshuri b’abakobwa bo mu ishuri rya School of Leadership Afghanistan (SOLA), kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

Yavuze ko n’abanyeshuri b’Abanyasudani bigaga ibijyanye n’ubuvuzi bafashijwe kubona uburyo bwo gukomeza amasomo yabo, nyuma y’uko intambara yo muri icyo gihugu yari imaze gukaza umurego.

Mu kugaragaza itandukaniro hagati y’ibikorwa by’u Rwanda n’iby’u Bufaransa, Nduhungirehe yabajije niba u Bufaransa, bwiyita igihugu kirengera uburenganzira bwa muntu, ari bwo bwakoze ibyo bikorwa byo kwakira no gufasha abo banyeshuri.

Ati “Ese u Bufaransa, Igihugu cy’uburenganzira bwa muntu, ni bwo bwakoze ibi? Oya, ni u Rwanda!”

 

Uko abimukira bazakirwa mu Rwanda

Ku bijyanye na gahunda yo kwakira abimukira bazirukanwa mu Burayi, Nduhungirehe yavuze ko na bo bazafashwa mu buryo busa n’ubwo u Rwanda rwagiye rwifashisha mu zindi gahunda zo kwakira abimukira n’impunzi.

Yasobanuye ko bazacumbikirwa by’agateganyo mu nzu bateguriwe, bagahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda.

Leta izabafasha gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake cyangwa kwimukira mu bindi Bihugu, ku bazaba babyifuza. Abazahitamo kuguma mu Rwanda bo bazafashwa kwinjira mu buzima bw’igihugu, banategurirwe imishinga ibafasha kwiteza imbere nk’abandi Baturarwanda.

Yagize ati “Nta nkambi zizabamo abo bimukira. Bazakirwa by’agateganyo mu nzu zabateguriwe. Guverinoma y’u Rwanda izabaha ibyangombwa bibemerera gutura, ibafashe gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa gutura mu kindi gihugu, ku bazabyifuza. Abazahitamo kuguma mu Rwanda bazinjizwa mu buzima bw’igihugu, bafashwe binyuze mu mishinga y’ubukungu yabateguriwe.”

Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda atari rwo nyirabayazana w’ikibazo cy’abimukira mu Burayi, avuga ko ahanini ari ikibazo gikwiye gukemurwa hagati y’ibihugu abo bimukira bakomokamo n’ibihugu baba bashaka kujyamo, cyane cyane ibyo ku Mugabane w’u Burayi.

Yavuze ko uruhare rw’u Rwanda muri iyi gahunda rugamije guha abo bimukira amahirwe ya kabiri yo kubaka ubuzima bwabo, ndetse no kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Yavuze kandi ko u Rwanda rudakwiye kwakira amakuru ayobya aruvuga nabi, kandi rufasha gushaka igisubizo kirambye ku kibazo rutateje.

Ati “Igihugu cyacu ntigishobora kwemera aya makuru ayobya yuzuyemo agasuzuguro atangwa n’abatarigeze babona igisubizo cyubahiriza uburenganzir bw’ikiremwamuntu kandi gifatika kuri iki kibazo, none bakaba batinyuka kubeshya ku Gihugu cya Afurika cyo gifite igisubizo kirambye kandi cyubahiriza ikiremwamuntu.”

Yavuze kandi ko gahunda y’u Rwanda yubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi ishyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM).

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =